Umuzigo wa Congo ukwiye kuba wikorerwa n’Abanye-Congo - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko umuzigo wa Congo ukwiye kwikorerwa n’abanye-Congo n’abayobozi babo, aho kuba u Rwanda cyangwa abayobozi b’u Rwanda.

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 01 Mata 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho yabajijwe ku bintu binyuranye bigize ubuzima bw’Igihugu ndetse n’imibanire n’ibindi bihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ibibera mu Burasirazuba bwa Congo bireba Congo ubwayo n’ubuyobozi bwayo ariko ngo bimaze kurambirana kuko hashize igihe kinini u Rwanda barwikoreza umuzigo wa Congo.

Yagize ati “Umuzigo wa Congo ukwiye kuba wikorerwa n’abanye-Congo n’abayobozi ba Congo ntabwo ukwiye kuba wikorerwa n’u Rwanda cyangwa abayobozi b’u Rwanda kandi bibaye igihe kinini u Rwanda barwikoreje umuzigo wa Congo na byo birarambiranye.”

Avuga ko u Rwanda rufite ibibazo byarwo bigomba gukemurwa bityo batagerekaho umuzigo w’ibindi bihugu.

Avuga ko ibibera muri Congo ahanini binagirwamo uruhare n’abahafite inyungu cyane cyane abanyaburayi n’Abanyaziya.

Avuga ko u Rwanda rudatewe ikibazo n’abahashaka inyungu ahubwo rubabazwa no kurwikoreza ibibazo batezayo.

Perezida Kagame avuga ko abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bose batameze neza by’umwihariko Abatutsi baho ariko hakwiye kuba batashyirwamo amacakubiri na bo ngo bihanganire ubwabo.

Yagize ati “Na bo ubwabo birakwiye ko bibutswa bakabana hagati yabo ubwabo ntibashyirwemo amacakubiri na bo ngo biyumve nk’Abatutsi n’Abahutu, iyo batangiye kubyibonamo na bo batyo ababatoteza babona icyuho cyo kubamerera nabi kandi bose.”

Avuga ko uburenganzira bwabo badakwiye kuba babusaba ahubwo ari ibintu bakwiye guhabwa ari na yo mpamvu y’intambara igaragara mu Burasirazuba bwa Congo, bashaka umuti w’ibibazo byabo birimo ubuhunzi no kugirirwa nabi.

Avuga ko ubu FDLR yahawe intwaro na Leta Congo kugira ngo iyifashe mu kurwanya umutwe wa M23 ariko intego ari ugutera u Rwanda.

Kuri we ngo iki kibazo na cyo cyakabaye gikemurwa na Congo ubwayo ariko mu gihe itabikora u Rwanda rufite inshingano zo kwirinda kugira ngo abasize baruhekuye batagaruka kugirira nabi abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka