Umurundikazi agiye guhatanira kuyobora u Bufaransa
Jeanne Muvira ni Umufaransakazi ariko ukomoka mu Burundi, akaba umuhanga mu by’imiti(Pharmacienne) ndetse n’umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe, akaba afasha abantu kumenya uko barwanya umujagararo (stress)…

Jeanne Muvira yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa nyuma yo kubona ko hari ibyo ubuyobozi buriho muri iki gihe butitaho cyangwa se budakemura nyamara byari ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu.
Yagize ati “Urebye habuze gato ngo siniyamamaze muri aya matora, kuko hari hashize hafi umwaka nitegura, ariko mu mezi makeya ashize nakoze impanuka ituma mara amezi atari makeya mu bitaro,ariko nyuma nkimara gukora iyo mpanuka, banjyanye kwa muganga, mara amasaha makumyabiri n’ane (24) mu cyumba bategererezamo ababafasha, ‘sale d’attente ‘, ariko mbona abantu bakomeza banyuraho binjira birunda aho ngo bategereze, icyo rero ni ikibazo kiri mu mavuriro ya Leta hano mu Bufaransa, kandi umuntu atakibayemo ntiyacyumva na busa”.
Jeanne Muvira avuga ko ari ho kwa muganga, kuko ngo yari ari mu bushakashatsi, yitegereje uko ikibazo kimeze mu mavuriro ya Leta, ari na ko atekereza icyo yazatanga nk’umuti wacyo. Nyuma avuye mu bitaro, ngo yakomeje kwibaza niba yakomeza gahunda yo kwiyamamaza cyangwa se niba yabireka, kuko yabonaga ko igihe cyagiye, abandi bakandida bageze kure bashaka ababasinyira, ndetse baramaze kuvugana n’itazamakuru bazakorana mu kwiyayamaza.
Nyuma ngo yaje kwiyemeza gukomeza gahunda ye, yo kwiyamamaza ariko mu rugendo rwe rwose rwo kwiyamamaza, ngo yahisemo kuzimamaza akoresheje ‘internet’ ni ukuvuga kwiyamamaza ‘online’.
Yagize ati “Njyewe nakoze ibyo nagombagaga gukora uruhare rusigaye ni urwanyu, ndabasabye munshyigikire niba mwumva mwifuza ko ibintu byahinduka bigana aheza”.
Ohereza igitekerezo
|
nukuri ni vyiza,ariko none nka twe turi africa tugufashe gut
niba USA yarayobowe numugabo ukomoka muri Kenya ballack Obama nta gitangaje kirimo ko nubufaransa bwayoborwa numurundi kazi