Umunsi wa mbere w’amatora y’Abasenateri wagenze neza – Prof Kalisa Mbanda

Komisiyo y’igihugu y’amatora iratangaza ko abasenateri 12 batorerwa mu mafasi atanu y’igihugu bamaze kwemezwa by’agateganyo.

Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora, Prof. Kalisa Mbanda
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda

Aba basenateri batowe ni Abaturuka mu Ntara n’Umujyi wa Kigali aho Amajyepfo, uburengerazuba n’uburasirazuba hatowemo batatu batatu Amajyaruguru hagatorwamo babiri naho Umujyi wa Kigali ugahagararirwa n’umusenateri umwe.

Dore urutonde rw’abakandida senateri batowe n’intara bazaba bahagarariye muri Sena y’u Rwanda:

Amajyepfo hatowe:

1.Umuhire Adrie yabonye amajwi 55%
2.Uwera Pélagie n’amajwi 48%
3.Nkurunziza Innocent ku majwi 55%

Uburengerazuba hatowe:

1.Mureshyankwano Marie Rose n’amajwi 68%
2.Havugimana Emmanuel n’amajwi 56%
3.Dushimimana Lambert watowe ku majwi 53%

Uburasirazuba hatowe:

1.Nsengiyumva Fulgence n’amajwi 68%
2.Bideri John n’amajwi 75%
3.Mupenzi Georges ku majwi 63%

Amajyaruguru hatowe:

1.Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 60%
2.Habineza Faustin wagize amajwi 72%

Mu mujyi wa Kigali hatowe Ntidendereza William n’amajwi 60%

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda avuga ko amatora yagenze neza kuko yitabiriwe ku kigero Kiri hejuru ya 95%.

Avugaga ko amatora ya mbere y’abasenateri 12 muri 26 bagomba gutorwa muri iyi minsi itatu nta mbogamizi n’imwe yabayemo kuko yatangiye saa yine za mu gitondo kandi abatora bakaba bahagereye igihe kandi akaba mu mucyo.

Prof. Karisa Mbanda avuga ko amazina y’abatowe yatangajwe ari ay’agateganyo kuko amategeko ateganya ko abatowe bemezwa burundu nyuma y’iminsi ibiri ikurikura uwo amatora yabereyeho.

Avuga kandi ikoranabuhanga rirI gukoreshwa ryatumye ibarura ry’amajwi mu mafasi ni ukuvuga mu Ntara n’Umujyi wa Kigali ryatumye ayo majwi y’agateganyo arara abaruwe.

Agira ati "Byagenze neza ku buryo saa yine amatora yari atangiye kandi saa kumi n’imwe amajwi yose yari yamaze kuva mu mafasi n’Umujyi wa Kigali hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi nta kibazo cyabayemo".

"Nyuma y’amasaha 48 nibwo tuzabamenyesha ibizaba byavuye mu matora ku buryo bwa burundu kuko tuba dutegereje niba nta bibazo, nta birego byatanzwe kuri ibyo byavuye mu matora".

Amatora y’abasenateri arakomeza kuri uyu wa 17 Nzeri 2019 ahatorwa Abasenateri babiri bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza, Inteko itora ikaba igizwe n’abarimu bo ku rwego rw’abungirije mu masomo bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

Amatora yabo n’ubundi aratangira saa yine za mugitondo arangire saa saba, Kaminuza zigenga zikaba zihagarariwe n’Abakandida batatu batorwamo umwe naho Kaminuza y’u Rwanda ikaba ifite abakandida babiri na bo batorwamo umwe.

Biteganyijwe ko ku wa 18 Nzeri aribwo amatora azarangira ahazaba hamenyekana abasenateri babiri batorwa mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki.

Hari kandi abasenateri umunani bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika, ariko abanza gutanga bane, abandi bane bakazaza nyuma y’umwaka.

Ihuriro ry’imitwe ya politiki na ryo ryohereza abasenateri bane, ariko rikabanza gutanga babiri, abandi babiri rikabatanga nyuma y’umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru irimo kwibeshya. Uyu munsi haratorwa Umusenateri Umwe uturuka muri Kaminuza n’A Mashuli Makuru bya Leta, hanyuma ejo 18/09 haratorwa Umusenateri umwe uturuka muri Kaminuza n’Amashuli Amakuru by’igenga.
Abakandida baturuka mw’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki bemezwa N’Urukiko rw’IKirenga ariko ntibatorwa.

mbabazi yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka