Umukozi wa AU yanduye COVID-19 bituma Moussa Faki Mahamat ajya mu kato

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yemeje ko umwe mu bakozi bakorana mu biro, yasanganywe icyorezo cya Coronavirus.

Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yagiye mu kato (Photo:Internet
Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yagiye mu kato (Photo:Internet

Moussa Faki Mahamat yavuze ko uwo mukozi wasanganywe icyo cyorezo ubu ameze neza, ariko nk’uburyo bwo, kwirinda akaba (Moussa) yahise ajya mu kato kimwe n’abandi bakozi bakorana muri ibyo biro.

Aramutse apimwe agasanganwa iyi ndwara, Moussa Faki Mahamat yaba abaye undi muyobozi mu bakomeye bagaragaweho iki cyorezo, nyuma ya Boris Johnson, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, wamaze gutangaza ko na we yacyanduye hamwe na Minisitiri w’Ubuzima wo muri icyo gihugu, Igikomangoma Charles, Senateri Rex Patrick wo muri Australia y’Amajyepfo, ndetse n’abandi benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uuze ukuri Sezikeye.iki ni ikimenyetso simusiga cyuko imperuka yagaeaje pe.

bajeneza eugene yanditse ku itariki ya: 28-03-2020  →  Musubize

Nkuko World Health Organization ivuga,Afrika igomba kwitondera ibihe bibi biri imbere kubera Coronavirus.Impamvu nuko mu bihugu bimwe batafashe ingamba zihamye zo kwirinda no gupima iyi virus.Ndetse ibihugu bimwe nta bikoresho byo kuyipima bafite.Gusa iki cyorezo gikomeye,kimwe n’ibindi bintu bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera,bihuye nuko bible ivuga ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije.Rwose tugomba kwemera ko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka.Aho kubipinga cyangwa gushidikanya,tugomba gushaka Imana cyane,aho kwibera gusa mu gushaka ibyisi.Tukibuka ko millions nyinshi z’abantu bari batuye isi ku gihe cya Nowa,bazize kutita kubyo Nowa yababwiraga ngo bashake Imana,bakanga kumwumva,bakibera mu gushaka ibyisi gusa no kwishimisha.Nyuma y’Imperuka,abazarokoka bamwe bazajya mu ijuru,abandi babe mu isi izaba paradizo.Bizaba nta kabuza,kubera ko Imana yabivuze itajya ibeshya.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 28-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka