Umukecuru arashimira Perezida Kagame wamukuye muri nyakatsi

Nyirabikari Theresie,w’imyaka 90 utuye mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma arashimira Perezida Paul Kagame ngo wamukuye muri nyakatsi.

Yabivugiye imbere y’imbaga y’abaturage ba Mutendeli bari baje mu biganiro, kuri uyu wa 16 Ukuboza 2015, n’abadepite ku Itegeko Nshinga ryavuguruwe.

Umukecuru Nyirabikari yifuza ko kugera ku buvivi bwe base bahora bashima Perezida Kagame wamukuye muri nyakatsi akamutuza aheza.
Umukecuru Nyirabikari yifuza ko kugera ku buvivi bwe base bahora bashima Perezida Kagame wamukuye muri nyakatsi akamutuza aheza.

Yagize ati “Ndashima Paul Kagame kuko yanyubakiye nanyagirwaga. Imvura yaragwaga nkajya guca ibirere nkabyitwikira, hari n’ubwo nitwikiriye ibyatsi imvura irara inyagira.”

Abaturanyi ba Nyirabikari bemeza ko yubakiwe muri gahunda yo guca nyakatsi, mu gihe yabaga mu kazu k’ibirere imvura yagwa akanyagirwa.

Nyirabikari yahawe amabati ndetse ku bufatanye n’umuganda babasha kumwubakira inzu y’amabati 20.

Akomeza avuga ko ineza Perezida Kagame yamugiriye azayizirikana ko azanamutora niyongera kwiyamamaza mu matora ya 2017, kandi ko no kugera k’ubuvivi bwe bazahora bibuka iyo neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yasabye ubuyobozi bw’umurenge wa Mutendeli gusura uyu mukecuru maze akagenerwa itungo rimufasha mu kwiteza imbere mu zabukuru.

Uretse uyu mukecuru wagaragaje ibyiza akesha Perezida Kagame, hari abandi baturage benshi batanze ubuhamya muri iyi nama bavuga ko ibyiza Perezida Kagame yabagejejeho n’ubuyobozi bweiza bwe ari byo byatumye basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka