Umugaba w’Ingabo za Tanzaniya afitiye ibanga Perezida mushya yabwiwe na Magufuli

Umugaba w’Ingabo za Tanzaniya General Venance Mabeyo yabwiye Perezida w’iki gihugu ko amufitiye ibanga uwo asimbuye yasize amubwiye kandi ashaka kuzarimumenera.

General Venance Mabeyo yabwiye Perezida Samia Suluhu Hassan ko bazakomeza kumurinda no kumwubaha
General Venance Mabeyo yabwiye Perezida Samia Suluhu Hassan ko bazakomeza kumurinda no kumwubaha

Yabitangarije mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma uwari Perezida wa Tanzaniya Dr. John Joseph Pombe Magufuli.

Mu ijambo rye Umugaba w’Ingabo za Tanzaniya General Venance Mabeyo yabwiye Perezida Samia Suluhu Hassan amufitiye ibanga yasigiwe n’uwo asimbuye Dr John Magufuli kandi yifuza kuzarimumenera.

Ati “Hari ibintu ubwe yanyibwiriye nshaka kuzakubwira ariko sinshaka kubivugira hano ahubwo nzaza ku biro byawe.”

Gen Mabeyo yavuze ko Magufuli yahoraga yifuza iterambere ry’ubukungu no kongera imbaraga z’abashinzwe umutekano kuko ngo muri iki gihe isi igezemo, igihugu gikomeye mu bukungu kigomba kuba gifite igisirikare gikomeye.

Yagize ati “Perezida Magufuli yagaragarije abashinzwe umutekano ko adufitiye ikizere kandi yakoraga ibishoboka ibikenewe bikaboneka kuburyo kurinda umutekano w’igihugu byoroha.”

Yavuze ko iki kizere cyagaragariraga mu buryo yigatanyaga n’ingabo mu bikorwa bizamura ubukungu bw’igihugu kubera yemeraga ko nta gisirikare cyakomera nta igihugu kidafite ubukungu buhagaze neza.

Magufuli ngo yavugaga ko batategereza inkunga z’amahanga kugira ngo bubake igisirikare gikomeye ahubwo bagombaga kubanza kubaka ubukungu bw’igihugu hanyuma bakabona uko bazamura ubushobozi bw’igisirikare.

Gen Mabeyo yavuze ko kubera iyo myemerere ariyo mpamvu igisirikare cya Tanzaniya gikunze kugaragara mu bikorwa bizamura ubukungu bw’igihugu, urugero kurinda ahacukurwa amabuye y’agaciro i Mererani no kubaka urukuta ruzengurutse icyo kirombe cy’amabuye y’agaciro.

Yizeje kandi Perezida Samia Suluhu Hassan ko ingabo zimuri inyuma kandi ziteguye kumurinda n’igihugu muri rusange.

Ati “Tuzakomeza kukurinda kandi tuzanakubaha.”

Yanahishuye ko Magufuli yagombaga kuyobora umuhango w’isozwa ry’amasomo ku basirikare b’aba ofisiye (Cadet) wagombaga kuba kuwa 06 Werurwe 2021 ukabera I Dodoma, umuhango wimuriwe kuwa 10 Werurwe ariko nabwo ntukorwe kubera ko Perezida yari arwaye.

Yasabye Perezida Hassan Suluhu kuzitabira uyu muhango kugihe bagiye gutegura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka