Umubano w’u Rwanda na Zambia uracyari wose - Minisitiri Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, aremeza ko umubano w’u Rwanda na Zambia nta gitotsi na kimwe ufite, binyuranye n’ibinyoma biheruka kuvugwa na Callixte Nsabimana uri imbere y’ubutabera kubera ibyaha ashinjwa by’iterabwoba.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr. Vincent Biruta, avuga ko umubano w'u Rwanda na Zambia ari nta makemwa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta, avuga ko umubano w’u Rwanda na Zambia ari nta makemwa

Uyu Nsabimana aherutse kuvugira imbere y’ubucamanza ko umutwe w’iterabwoba yari abereye umuvugizi, waterwaga inkunga na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu.

Amagambo ya Callixte Nsabimana, ushinjwa ibyaha 16 bifitanye isano n’iterabwoba, yatunguye benshi, ubwo yihandagazaga akavuga ko Perezida Lungu yahaye inkunga y’amafaranga umutwe wa ‘National Liberation Forces (FLN)’, ugizwe n’abantu bitwaje intwaro washinzwe na Rwandan Movement for Democratic Change (MRCD).

MRCD ni umutwe wa politike washinzwe na Paul Rusesabagina afatanyije n’abandi Banyarwanda bafite intego yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guteza umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ku itariki 13 Nyakanga 2020, ubwo yitabaga urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, Nsabimana yavuze ko FLN yahawe $150, 000 (asaga miliyoni 144FRW) ngo atanzwe na Perezida Lungu muri 2017 nk’inkunga yo kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ibinyoma bya Nsabimana byababaje Perezida wa Zambia bikomeye, ndetse icyo gihe yahise yandika itangazo abyamaganira kure nk’ibinyoma bidafite ishingiro.

Ku itariki 16 Nyakanga 2020, Perezida Lungu yohereje Minisitiri w’Ububanyi Joe Malanji i Kigali, kuza kubonana na Perezida Kagame kugira ngo baganire kuri icyo kibazo, nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubuyobozi muri Zambia bateye hejuru basaba ko guverinoma itanga ibindi bisobanuro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa gatatu tariki 12 Kanama, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yagarutse kuri icyo kibazo ndetse avuga ko cyaganiriweho byimbitse hamwe na Zambia, kugira ngo bamenye ukuri kw’amagambo ya Nsabimana, Dr. Biruta yongeraho ko u Rwanda na rwo rwabyumvise bwa mbere rubyumvanye Nsabimana mu rukiko.

Dr. Biruta ati “Twabyumvise nk’uko n’abandi bose babyumviye mu rukiko, ariko Perezida wa Zambia yahise yohereza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga nk’intumwa yihariye, azanira ubutumwa Perezida wa Republika y’u Rwanda.

Icyo twavuga ni uko ibyo yavuze yabivugiye mu rukiko kandi uwabivuze na we arahari. Twahaye rugali Zambia ngo yohereze intumwa zayo zize kuganira na we zicukumbure isoko y’ibyo birego ubundi barebe icyo gukora”.

“Nta kabuza intandaro y’ibyavuzwe igomba kurushaho gusobanuka, ku ruhande rwacu natwe twabyumviye mu rukiko kandi ntacyo byigeze byangiza ku mubano wacu na Zambia. Tuzakomeza dukorane dushakishe intandaro yabyo”.

Hagati aho ariko Minisitiri Biruta yagaragaje ko imitwe y’abagizi ba nabi bashishikajwe no guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera mu bice byinshi byo ku mugabane no ku isi, harimo ndetse na bamwe baba muri Zambia bakorana n’iyo mitwe kandi ubuyobozi bw’icyo gihugu bukaba bubazi.

Nsabimana arashinjwa ibyaha 16 birimo iterabwoba, kugambanira igihugu, kurema umutwe witwara gisirikare binyuranyije n’amategeko, kwishora mu bikorwa by’iterabwoba agamije inyungu za politike, gushishikariza abantu gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ibindi.

Uyu mugabo aranashinjwa ubushimusi, gusakaza ibinyoma bigamije kwangisha amahanga ubuyobozi bw’u Rwanda, guhakana Jenocide yakorewe Abatutsi, ubujura bwibisha intwaro, gutwika, gukorana n’amahanga agamije gushoza intambara, gukoresha inyandiko mpimbano n’ibindi byaha byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka