Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ugomba kuba mwiza - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo ugomba kuba mwiza, kubera ko hari ibyo ibihugu byombi biri gukora ngo uwo mubano wongere ube mwiza.

Yabivuze kuri uyu wa mbere tariki 08 Mata 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru, cyibanze ku rugendo rw’imyaka 25 u Rwanda rwakoze mu kwiyubaka, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo kiganiro ariko, abanyamakuru cyane cyane abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga banaboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo binyuranye bireba u Rwanda.

Umunyamakuru wandikira ikinyamakuru The Star cyo muri Afurika y’Epfo, yabajije Perezida Kagame ku mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi nyuma y’uko hari umunyarwanda wiciweyo, u Rwanda rugashinjwa kuba rwari rubiri inyuma.

Uyu munyamakuru kandi yanabajije Perezida Kagame ikibazo cya visa zo kwinjira muri Afurika y’Epfo, kibereye Abanyarwanda imbogamizi.

Yanamubajije kandi ku Banyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo badashaka kugira uruhare mu kubaka u Rwanda, ndetse bakaba bashakishwa n’ubutabera, amubaza umubare wabo.

Ahereye ku kibazo cya nyuma, Perezida Kagame yagize ati “Mbere na mbere bagomba kuba ari bake cyane. Ntekereza ko ushobora ahari no kubabarira ku kiganza kimwe. Uko mbizi si benshi. Kandi Afurika y’Epfo yamenyeshejwe impamvu bashakishwa, n’ibindi n’ibindi”.

Abanyamakuru biganjemo abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga bitabiriye iki kiganiro ku bwinshi
Abanyamakuru biganjemo abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga bitabiriye iki kiganiro ku bwinshi

Ku kibazo cy’umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, Perezida Kagame yavuze ko gishingiye kuri politiki.

Ati “Tutagiye mu gukina politiki nyinshi, bimwe mu bibazo byakabaye binakemuka mu buryo bworoshye. Kandi politiki isaba ko buri wese aba yumvikana n’undi, hanyuma mugashakira hamwe ibisubizo ku bibazo ibyo ari byo byose”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko hari intambwe yatewe hagati y’abayobozi ku mpande zombi, baganira ku kibazo cya visa ndetse n’icy’imibanire.

Ati “Nk’uko nawe wabibonye, hari ubwo twigeze kuganira n’abayobozi ba Afurika y’Epfo, icyo kibazo cya visa na cyo kiri mu byavuzweho. Icyo gihe Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko hari uburyo burimo gushyirwaho ngo icyo kibazo cya visa gikemuke, kuko n’ubundi icyo kibazo kibaho iyo hari ibindi bibazo, ibyo bibazo rero ni byo bigomba gukemuka”.

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo, atari ikintu umuturage ubonetse wese yahita abona, avuga ko igihe kizagera ibihugu byombi bikabana neza.

Ati “Igihe kizagera u Rwanda na Afurika y’Epfo bibane neza uko bishoboka, kuko tugomba kubana neza kubera impamvu nyinshi. Hagati y’uyu munsi n’icyo gihe, hari ibigomba gukorwa, ariko nizeye ko ibintu bizagenda neza”.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bari muri Afurika y’Epfo batifuriza ineza u Rwanda, nta ruhare bazagira muri icyo kibazo, kuko bafite uko bazakurikiranwa uko imibanire myiza izagenda igerwaho.

Ati”Ntabwo ari bo bagomba kugena niba imibanire iba myiza cyangwa mibi, kuko simbona ishingiro ryabyo, kuba abo bantu bagena imibanire yacu”.

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko abo banyarwanda batanazi ibikorwa hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Ati”Bimwe muri ibi bintu tuvuga, bo bazi ko ari ubusazi, rwose ntibazi ibikorwa hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo. Ni na yo mpamvu mvuga ko bizoroha kunoza umubano”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka