Ukraine ikomeje kunoza umubano n’ibihugu bya Afurika
Ukraine yatangaje ko yatangije amahugurwa agenewe Abadipolomate bo mu bihugu bya Afurika , ayo mahugurwa akaba arimo atangwa mu rwego rwo gushimangira umubano hagati ya Ukraine n’Umugabane wa Afurika, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Dmytro Kuleba.

Abinyujije ku rubuga rwa interineti rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yatangaje ko ayo mahugurwa azatangwa mu buryo bw’iya kure (ku ikoranabuhanga) akazamara iminsi ine atangirwa mu kigo cya ’Académie diplomatique Hennadiy Udovenko’ giherereye mu Murwa mukuru w’ icyo gihugu Kyiv.
Iyo minisiteri ivuga ko amasezerano ajyanye n’aya mahugurwa yagezweho mu ruzinduko rwa mbere Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine yagiriye mu bihugu bya Afurika mu Kwakira 2022.
Minisitiri Kuleba yagize ati: “Mu gihe cy’uruzinduko rwanjye, abafatanyabikorwa bacu ba Afurika bagaragaje ubushake bukomeye bwo kumenya imikorere ya dipolomasi ya Ukraine.”
Yongeyeho ko kuva u Burusiya bwabatera umwaka ushize, Ukraine yagaragaje ko ari “urugero rudashidikanywaho ku isi” muri dipolomasi.
Minisitiri Kuleba avuga ko ayo mahugurwa yateguwe na Minisiteri ayoboye azaba umusanzu mu “kubaka politiki ikomeye ku Mugabane wa Afurika”.
Abadipolomate barenga 200 bo muri Nigeria, Kenya, Ethiopia, Somalia, Ivory Coast, Afurika y’Epfo, Botswana, Mozambique na Senegal bazagira amahirwe yo kwigira ku bunararibonye bw’abadipolomate ba Ukraine, inzobere mpuzamahanga mu bubanyi n’amahanga, n’inzobere zo mu bigo by’incabwenge, nk’uko iyo Minisiteri ibisobanura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|