Uhuru Kenyatta: Amahoro ya Congo azaturuka mu Banyekongo ubwabo

Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta akaba n’umuhuza w’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) avuga ko Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azagaruka biturutse kuri bo ubwabo nibicara bakagirana ibiganiro by’amahoro.

Uhuru Kenyatta
Uhuru Kenyatta

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Kenyata yavuze ko Abanyekongo bakwiye gushaka uburyo bagarura umutekano mu gihugu cyabo binyuze mu biganiro by’amahoro.

Yagize ati “Banyekongo ntabwo amahoro yanyu azazanwa n’abandi bantu batari mwebwe, ni mwe ubwanyu, umuryango wa Afurika witeguye kubafasha mu biganiro bibahuza kugira ngo amahoro agaruke”.

Uhuru Kenyatta aherutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi k’Ugushyingo mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Kenyatta yabwiye Abanyekongo ko bagomba kwemera ko Igihugu ari icyabo kandi bakagishakira amahoro arambye aho gufata intwaro zo kumena amaraso yabo.

N’ubwo ingabo zituruka mu bihugu bitandukanye zinjira muri Congo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu, Kenyatta avuga ko amahoro azahaboneka biturutse ku cyemezo cya Congo.

Ati “Twebwe ibihugu bihuriye mu Muryango Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, turahari ngo tubafashe kugarura amahoro ariko intambwe ya mbere ni mwebwe Abanyekongo mugomba kuyitera kugira ngo mubane mu mahoro no mu mutekano”.

Si Uhuru Kenyatta gusa watanze umuti w’ikibazo cy’umutekano mucye muri Congo, kuko tariki ya 28 i Nairobi Abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika batanze ubutumwa butandukanye ku kibazo cy’amahoro mu burasirazuba bwa Congo, bahuriza ku kuba inzira ari imwe yo kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Nubwo umutwe wa M23 ushyirwa mu majwi ko uhungabanya umutekano mu gihugu cya Congo, habarirwa imitwe isaga 40 yitwaje intwaro kandi yose ihungabanya umutekano w’iki gihugu.

Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yavuze ko M23 izatumirwa mu biganiro bizongera guhuza abayobozi ariko ibanje gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama iherutse kuba muri Angola iyisaba gusubira inyuma ukava mu duce wafashe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka