Uganda yarekuye Abanyarwanda 13

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko kuri uyu wa kabiri tariki 08 Gashyantare 2020 Uganda yarekuye Abanyarwanda 13 barimo abagabo icumi n’abagore batatu.

Uganda yarekuye abagabo 10 n'abagore batatu (Ifoto: Daily Monitor)
Uganda yarekuye abagabo 10 n’abagore batatu (Ifoto: Daily Monitor)

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yabwiye itangazamakuru ko kurekura abo Banyarwanda byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda agamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Abo Banyarwanda barekuwe biyongereye ku bandi icyenda bari barekuwe tariki 08 Mutarama 2020.

Icyo gihe u Rwanda rwari rwavuze ko abo barekuwe batari bahagije kuko ari umubare muto ugereranyije n’Abanyarwanda benshi bafungiye muri Uganda, aho bakorerwa itotezwa n’iyicarubozo.

Ikigo cy’Itangazamakuru cya RBA cyatangaje ko abo Banyarwanda bamaze gushyikirizwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Abo Banyarwanda 13 barekuwe mu gihe habura iminsi itatu ngo indi nama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda hamwe n’abahuza b’impande zombi, ari bo Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iteranire ku mupaka wa Gatuna. Ni inama biteganyijwe ko izaba kuri uyu wa gatanu tariki 21 Gashyantare 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka