Lt General Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 48 y’amavuko uhawe ipeti rya General, yari asanzwe ari Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, icyakora uyu mwanya akaba yahise awukurwaho.
Perezida Museveni kandi yazamuye mu ntera Maj Gen Kayanja Muhanga wagizwe Lt General, ari na we wahise asimbura General Kainerugaba ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.
Abantu batandukanye bakimara kumenya iyi nkuru, bavuze amagambo agaragaza uburyo babyakiriye, bamwe babishima, abandi basa n’ababyibazaho.
Uwitwa Prillah Bagaaya Akiiki yagize ati “4 star General. Umujenerali wuzuye, amahirwe masa Afande”.
Uwitwa Kamukama na we ati “Amahirwe masa Lt General Muhoozi, kuba uhawe ipeti rya General, ubu ufite inyenyeri enye General kandi urabikwiye, nawe Perezida Yoweri Kaguta Museveni turagushimiye kuba wazamuye mu ntera ingabo zacu, harakabaho igisirikare cya Uganda“.
Ntihahise hatangazwa inshingano nshya General Kainerugaba yaba yahawe, icyakora asanzwe ari n’umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bya gisirikare.
We are going to have a celebration down Kampala Road for this rank. I thank my father for this great honor! 🙏
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 4, 2022
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|