Uganda ifungirana u Rwanda ubugira kabiri – Perezida Kagame

Mu kiganiro cyabanjirije ibindi mu nama y’abayobozi b’ibigo muri Afurika ACF2019 irimo kubera i Kigali, Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo ibura ry’ubushake bwa politiki ari ryo rituma urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda ritagerwaho kuko Uganda ikomeje gufungirana u Rwanda.

Perezida Kagame yatanze ingero nke muri nyinshi z’uburyo hari ibicuruzwa byinshi biva mu Rwanda bigana ku cyambu cya Mombasa muri Kenya ariko byagera muri Uganda bikabuzwa gukomeza kandi nta mpamvu itangwa.

Yagize ati “Twari dufite imizigo ijya Mombasa. Kugira ngo tugereyo tugomba guca muri Uganda. Igisekeje, ni uko twembi (ndavuga u Rwanda na Uganda) tudakora ku Nyanja, ariko twebweho iyo dushatse gukoresha iyo nzira, dufungiranwa ubugira kabiri, kuko Uganda irongera ikadufungirana.”

“Imodoka zari zikoreye amabuye y’agaciro zigana Mombasa zafungiwe muri Uganda mu gihe cy’amezi atanu, dushatse kubaza ikibazo uko giteye mu bashinzwe imisoro, dusanga iyo mizigo yari yujuje ibisabwa. Tubajije na bagenzi babo muri Uganda na bo batubwira ko nta kibazo, ko bazemereye gukomeza urugendo.”

Yavuze kandi ko babajije impamvu zafashwe maze abazihagaritse muri Uganda bakavuga ko ari itegeko bahawe rituruka hejuru. Avuga ko abababwiye aya makuru atari n’Abanyarwanda ati “Abo nta n’ubwo ari Abanyarwanda, ni abashoramari b’abanyamahanga. Ni umushoramari w’umudage.”

Perezida Kagame kandi yatanze urugero rw’amata yaganaga muri Kenya maze agapfira mu nzira bitewe no kuyabuza gukomeza urugendo kandi nta mpamvu.

Ati “Hari abashoramari b’Abanyakenya barimo bajyana amata muri Kenya…, bakura amata mu Rwanda, muri Uganda n’ahandi. Ndibwira ko bafite ubushobozi bwagutse bwo kuyatunganya. Ayo mata yangiwe gukomeza urugendo muri Uganda hashira iminsi, bituma ibihumbi bya za litiro byangirika.”

Perezida Kagame yanagaragaje uburyo Abanyarwanda bakomeje gukorerwa iyicarubozo ndetse avuga ko ntako u Rwanda rutagize ariko Uganda ntigire icyo ikora.

Ati “Dufite amagana y’Abanyarwanda bafashwe bagafungirwa muri za gereza, amezi menshi ndetse n’imyaka muri Uganda. Ubu ntabwo barimo bacirwa imanza ahubwo bakomeje baborera muri za gereza muri Uganda. Urebye ni nk’aho Uganda iri kuvuga ngo ntimuze mu gihugu cyacu.”

Avuga ko bagaragarije iki kibazo Guverinoma ya Uganda kuva mu myaka ibiri ishize ariko ntihagire igikorwa. “Niba mufite Abanyarwanda bakoze ibyaha muri Uganda, mubikemure mu buryo bukurikije amategeko.”

Uretse no kuba nta butabera aba bantu bari guhabwa, yavuze ko nta n’ubwo bari kwemererwa gusurwa na ambasade. Ambasaderi ati “N’abandi ba dipolomate ntabwo bashobora kujya kubasura kuko bamwe muri aba bantu bafungiye muri za gereza zitazwi.”

Perezida Kagame kandi yasobanuye ku bijyanye no gufunga umupaka, yerekana ko u Rwanda rufite imipaka itatu iruhuza na Uganda, ariko umwe gusa akaba ari wo utari gukora uko bikwiye.

Yagize ati “Ni umwe gusa utari gukora ku buryo busanzwe kubera ibikorwa by’ubwubatsi. Urakora nko kuri 20 cg 30% kandi turizera ko mu byumweru bike uza kuba ukora bisanzwe. Ikibazo rero ni ubushake bwa politiki mbere y’uko biba ikindi.”

Ubwo u Rwanda rwarimo rwakira inama ku rujya n’uruza n’isoko rusange muri Afurika yabereye hano AfCFTA, nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame yahise ajya muri Uganda.

Yagize ati “Nahise nsura Uganda. Ese muzi icyari kinjyanyeyo? Mu by’ukuri ni ugukemura iki kibazo ndi kuvugaho. Nagiye kureba Perezida wa Uganda ndamubaza nti ese ibi ni ibiki? Kuki ari uku biri kugenda? Nanaboneyeho kubwira abayobozi muri kiriya gihugu ibyari byaganiriwe mu nama hano.

Ndamubwira nti hari imishinga minini ireba Afurika iri kuganirirwa hariya ariko ibihugu byombi biri kugongana muri ibi bintu umuntu atabona n’uko asobanura. Ndamubaza nti ese kuki tutakorana ngo ibi bintu tubikemure kugira ngo twese twungukire muri ino mishinga iri kuganirwaho ku rwego rw’umugabane? Iyo ni yo mpamvu yari yanjyanyeyo ariko hari ibintu ntashobora gusobanura. Kuko byarakomeje.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ishyari ni ishyano. Nta kundi gitera Uganda na Burundi gukora igikorwa by ubugome ku Rwanda, ni ishyari. Kuko kugeza ubu, abarundi n abagande bari mu Rwanda ntacyo babaye barishyira bakizana. Ariko abanyarwanda bari muribyo bihugu ni babandi bashaka kumena amaraso y abanyarwanda, no gusenya igikorwa by iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, no guhagarika umuvuduko udasanzwe rufite m iterambere. Ibyo bihugu birabona ko byatakaye kure cyane pe. Barashaka ibikoresho bakwifashisha byatuma u Rwanda ruhagarara cg rukagenda bukeeeeeeee kugeza Ubwo ibyo bihugu bitambutse ku Rwanda. Gusa ibyo bikoresho bizayenga bishireho bitageze ku cyifuzwa cya ba shebuja. Bashatse ( Burundi na Uganda) bava mu byo barimo. Bakareka amabuye ahagamye ku manga akihirika bakareba ko azagera mu kabande atahindutse ibishonyi. Nibareke kuyagira ibikoresho bihangire amaso ku nyungu zabafasha nabo kuvuduka, nabo kubangamira u Rwanda byo nta kindi bizabazanira kitari Umuvumo w Iteka. Sinzi Impamvu abasenga batabyerekwa! Kubangamira umuntu utagize icyo agutwaye? Barundi, Bagande, ntibizabahira pe. N ibikoresho mukoresha bizahona burundu.

Ntamsayles yanditse ku itariki ya: 25-03-2019  →  Musubize

NJYE NDASABA ABAYOBOYE IGIHUGU KUREBANEZA IBINTU UKOBIRI BASHAKE IGISUBIZO AHONIHO IKIBAZO KIRI NJYENIBAZA IMPAMVU IBIHUGU DUTURANYE BYOSE NTANAKIMWE KIBANYE NEZA NATWE?

ngoga yanditse ku itariki ya: 25-03-2019  →  Musubize

Nkeka ko ibibazo dufitanye na Uganda aruko Museveni ashaje.Dictators bashaje "baranduranya".Reba ibintu Mugabe yari asigaye akora muli Zimbabwe.Ariko se ko presidents Kabila na Nkurunziza badutera ibibazo kandi bakiri bato?? Politics ni mbi.Politicians usanga birebera inyungu zabo gusa (selfishness) kandi Imana ibitubuza.Ariko bajye bamenya ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza batazaba muli paradizo nkuko bible ivuga.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye nta kongera kubaho.Bible ivuga ko igihano cy’abanyabyaha ari urupfu rwa burundu,nta kuzazuka ku munsi wa nyuma.

gatera yanditse ku itariki ya: 25-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka