Ubushake buhamye bwa Politiki ni bwo buzakemura ibibazo by’umutekano - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubushake buhamye bwa Politiki ari bwo buzakemura ibibazo by’umutekano muke wakomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Perezida Kagame yabigarutseho, mu ijambo yagejeje ku Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bateraniye i Nairobi mu nama igaruka ku gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga tariki 28 Ugushyingo 2022, agaragaza ko ikibazo cy’umutekano mucye cyagize ingaruka mu Karere, harimo no kuba impunzi zibarirwa mu bihumbi zarakuwe mu byazo.

Yagize ati: “Iki kibazo cyagize ingaruka ku Karere kacu, harimo n’ikibazo cy’impunzi ibihumbi magana z’Abanye-Congo babuze uko basubira iwabo mu mahoro ndetse no gusubiza inyuma ubucuruzi n’ishoramari mu Karere kose.”

Uburasirazuba bwa DR Congo, kugeza ubu bubarizwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 120 yaba iy’imbere mu gihugu ndetse n’ikomoka mu mahanga, aho yose ikora ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Karere.

Yagize ati: “Impamvu nyamukuru y’iki kibazo kitarangira, ni ukudashyira mu bikorwa amasezerano menshi yagiye agerwaho mu nzego zitandukanye ndetse no mu bihe bitandukanye mu myaka yashize. Nizera rwose ko kuri ubu izo mbaraga zigiye gutanga umusaruro ushimishije.”

Perezida Kagame yavuze ko ubushake buhamye bwa politiki aribwo buzakemura ibi bibazo by’umutekano, binyuze mu gushyira mu bikorwa imyanzuro iba yafashwe.

Ati: “Igikenewe muri iki gihe kuruta ikindi gihe cyose ni ubushake bwa politiki buhamye bwo gushyira mu bikorwa gahunda z’akarere zikomeje gushyirwamo imbaraga, cyane cyane inzira y’amahoro ya Nairobi iyobowe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’iy’ubuhuza bwa Afurika yunze Ubumwe buyobowe na Perezida Lourenço wa Angola.”

Ibiganiro by’amahoro bya Nairobi, byagizwemo uruhare n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu guhuza Guverinoma ya Congo n’imitwe myinshi yitwaje intwaro mu gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Inzira y’ibiganiro ya Luanda, ku buhuza bwa Perezida wa Angola, João Lourenço, yatangijwe hagamijwe gukemura amakimbirane no kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na DR Congo.

Leta ya Congo yakomeje gushinja iy’u Rwanda gushyigikira M23, ibirego u Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma, ahubwo rugashinja ingabo za Congo gukorana na FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kuva muri Gicurasi uyu mwaka, ingabo za leta ya Congo, FARDC nibwo zatangiye imirwano izihanganishije n’inyeshyamba za M23, zimaze kwigarurira uduce twinshi kugeza ubu.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Kongera kubura imirwano k’umutwe umwe muri myinshi, byatumye Isi yose ibihanga amaso, kandi ibi byaje ku isonga y’ibindi bibazo by’umutekano na Politike bitarakemuka.”

Umukuru w’Igihugu yashimye ingamba zafashwe n’akarere mu kurengera ubuzima bw’abaturage mu Burasirazuba bwa Congo no guhosha ibibazo by’umwuka mubi byari bitangiye gufata indi ntera bigira ingaruka ku bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.

Ati: “Twishimiye ko Akarere kihutiye vuba gushaka ibisubizo no gushyiraho ingamba mu gutabara ubuzima mu Burasirazuba bwa DRC no guhosha ibibazo bitangiye gufata intera bibangamiye ibihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko umuzi w’umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo ugomba kutarenzwa ingohe mu rwego rwo gukemura no kuzana amahoro arambye.

Ati: “Ibi bigomba kwita cyane ku muzi w’ibibazo by’umutekano muke mu buryo budasubirwaho mu kugira impinduka zigaragara mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri RDC no mu bihugu by’ibituranyi.”

Yashimye imbaraga z’abayobozi b’Akarere ndetse n’ibyemezo byafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari yabereye i Luanda muri Angola, mu cyumweru gishize avuga ko iki gikorwa ari “amahirwe nyayo yo gushaka igisubizo kirambye.”

Iyo nama yabereye i Luanda, ku wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo, yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço aho yigaga ku mutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari by’umwihariko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzehe wacu Ni umuhanga cyane

Ni kazungu yanditse ku itariki ya: 29-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka