U Rwanda rwemeye kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza

Leta y’u Rwanda yatangaje ko izafasha u Bwongereza kwakira impunzi n’abimukira bagenda bahungirayo buri mwaka, kuko ngo bamaze kuba benshi.

U Bwongereza buvuga ko kuva mu mwaka wa 2001 kugeza ubu bumaze gutuza impunzi n’abimukira basaga ibihumbi 80, ndetse ko mu mwaka wa 2010 wonyine ngo bwatuje abarenga 6,500.

Abenshi muri izo mpunzi n’abimukira baturuka mu bihugu bya Syria, Afghanistan, Venezuela, Colombia, Pakistan, Iraq na Turikiya, ubu hakaba harimo kwiyongeraho impunzi zituruka mu gihugu cya Ukraine zahunze intambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Priti Patel, barashyira umukono ku masezerano hagati y’ibihugu byombi, agaragaza ibizashingirwaho mu kohereza izo mpunzi zagiye mu Bwongereza gushakaga imibereho.

Mu byo u Rwanda rugomba gukorera izo mpunzi harimo kwirinda kubatuza mu bigo byihariye nk’uko byagendekeye abaturuka muri Libya, rugomba kandi kubafasha gushaka imirimo binyuze mu kubigisha imyuga inyuranye, ndetse rukita ku buzima n’umutekano wabo.

Bazaba mu Rwanda nk’abimukira cyangwa impunzi, bakaba bagomba kwemeza ko batazasubira mu Bwongereza, ariko ko bashobora guhitamo gutura mu Rwanda, gusubira mu gihugu bakomotsemo cyangwa gushaka ikindi bumva bishimiye.

Leta y’u Bwongereza na yo yemeza ko izagenera u Rwanda amapawundi(amafaranga y’u Bwongereza) agera kuri miliyoni 120 (akaba asaga miliyari 150 z’amafaranga y’u Rwanda), hagamijwe ahanini kwigisha izo mpunzi mu mashuri yisumbuye, amakuru n’ayigisha imyuga n’ubumenyi ngiro.

Mu itangazo ryatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagize ati “Biri mu nshingano z’amahanga kwita ku mutekano n’imibereho myiza y’abimukira, u Rwanda rukaba ruhaye ikaze ubu bufatanye hagati yarwo n’u Bwongereza hagamijwe kwakira abashaka ubuhunzi no kubemerera gutura mu Gihugu”.

U Rwanda kugeza ubu rutuwe n’impunzi zisaga ibihumbi 130, inyinshi zikaba ari izituruka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi, ariko hakaba n’abaturuka muri Libya rukomeje kwakira ndetse n’abavuye muri Afghanistan.

Muri rusange ibihugu by’u Burayi bimaze kwakira abimukira barenga ibuhumbi 400, u Bwongereza bukaba buza ku mwanya wa kane kuri uwo mugabane mu kwakira benshi baje baturuka mu bihugu by’Abarabu byagiye birangwamo intambara.

Minisitiri w’imbere mu gihugu mu Bwongereza Priti Patel, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye ko muri uyu mwaka wa 2022 bishoboka ko bakwakira abimukira bagera ku bihumbi 65, bavuye ku bihumbi 28 bahageze mu mwaka wa 2021.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bahise bamugaragariza ko uwo mubare ari munini cyane, ndetse ko icyo gihugu gishobora kurengerwa n’ubwinshi bw’abimukira.

U Rwanda nk’Igihugu cyagize impunzi nyinshi (1959-60, 1973, 1994) kandi kikabasha kuzicyura, kigaragaza ubushake bwo gufasha abahunga ibihugu byabo ku mpamvu zinyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka