U Rwanda rwamaganye uburyo Uganda ikomeje kwirengagiza ibibazo iteza Abanyarwanda

Itangazo rishyizwe hanze na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, riravuga ko amatangazo akomeje gushyirwa hanze na leta ya Uganda, harimo iryasohotse kuri uyu wa 13 Werurwe 2019, arimo ukwirengagiza no guca k’uruhande ibibazo nyamukuru bikwiye kuba bishakirwa ibisubizo.

Minisitiri Sezibera mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu
Minisitiri Sezibera mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu

Iri tangazo rivuga ko aya matangazo ari guca ku ruhande ikibazo cy’amagana y’Abanyarwanda, Leta ya Uganda izi amazina, bishwe abandi bagatabwa muri yombi bakanafungwa ari na ko bakorerwa iyicarubozo kandi ambasade n’imiryango ntibemererwe kubasura, ndetse ntanavuge ku bihumbi by’Abanyarwanda bari kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa mu Rwanda mu buryo butari ubwa kimuntu.

Aya matangazo kandi ngo ntabwo ari kugaruka ku bibazo by’ imitwe yitwaje intwaro ishakira inabi u Rwanda nka RNC, FDLR n’indi, ifashwa n’ inzego z’igihugu cya Uganda mu bikorwa byayo nko kwinjiza mu gisirikare cyazo abarwanyi. Ibi kandi ni kenshi byashyikirijwe Leta ya Uganda.

Icya gatatu minisiteri y’ububanyi n’amahanga ivuga, ni ukwirengagiza ikibazo cyo kwibasira Abanyarwanda basanzwe bikorera ubucuruzi busanzwe muri Uganda, nk’uko babyemererwa n’amasezerano menshi harimo n’ay’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, ndetse no kubangamira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa harimo n’ibyangirika bijya cyangwa se binyura muri Uganda.

Iri tangazo rivuga ko bidashoboka ko habaho ubucuruzi bwisanzuye igihe abacuruzi bicwa, bagakorerwa iyicarubozo, bakavanwa mu byabo ndetse n’imitungo yabo igafatirwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibi ari byo bibazo by’ingenzi byagakwiye kuba bivugwaho. Kuvuga ko u Rwanda rwakomanyirije Uganda mu by’ubucuruzi ari ikinyoma nk’uko n’ubundi bakomeje kubeshya abaturage bahunga ibibazo bya nyabyo.

Iri tangazo risoza rivuga ko nta gushidikanya ko ubushake bw’u Rwanda ku bijyanye n’urujya n’uruza rw’Abantu harimo n’AbanyaUganda ndetse n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa mu karere ari ntamakemwa.

Guverinoma y’u Rwanda irasaba Guverinoma ya Uganda kwita ku bibazo nyamukuru byavuzwe haruguru cyane ko ari kenshi ibi bibazo byagejejwe kuri Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twihagane dukorer mu rwanda

orivier yanditse ku itariki ya: 22-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka