U Rwanda rwamaganye raporo y’impuguke za ONU ivuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DR Congo).

Itangazo rya Guverinoma rivuga ko nta bikorwa bya gisirikare biheruka guhuza Ingabo z’u Rwanda n’iza Kongo.

Muri iryo tangazo, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko u Rwanda rwishimiye umubano ibihugu byombi bifitanye, kandi ko hari ubufatanye n’ubu buriho mu bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare. Ubwo bufatanye ariko ngo bwibanda cyane ku guhana amakuru y’umutekano cyane cyane ku mitwe yitwaza intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Kongo, kandi iyo mitwe ikaba ibangamiye ibihugu byombi.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira uburyo bw’imiyoborere ku bijyanye n’amabuye y’agaciro mu Karere, mu kurwanya ubucukuzi n’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu Karere.

Kubera iyo mpamvu, muri Gashyanate 2020, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’impuguke za Loni, zerekwa ingamba zashyizweho mu kurwanya icuruzwa ry’amabuye y’agaciro ritemewe, ndetse zinerekwa amabuye y’agaciro yagiye afatwa n’inzego z’ubuyobozi.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda rubabajwe n’ibikubiye muri raporo y’impuguke za Loni, nyamara zarahawe umwanya zigasura ibigo bya Leta, zigahabwa ubuhamya mu nama ndetse zikanahabwa ibisobanuro ku bibazo byose zibazaga, bikaba bigaragara ko izo mpuguke zirengagije ibisobanuro zahawe na Guverinoma y’u Rwanda.

Dore itangazo Guverinoma y’u Rwanda yanditse (riri mu rurimi rw’Icyongereza):

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwanda ntirwabuza abokubeshya kuko babafite izindinyugu ushska kumenya ukuri ku Rwanda azagere mugihugu

Ntawuhorakize Theogene yanditse ku itariki ya: 9-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka