Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’umunsi umwe.
Kuleba yageze mu Rwanda nyuma y’aho ku wa Gatatu yari muri Ethiopia, aho yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Comores uyoboye uyu muryango, Azali Assoumani.
Minisitiri Dr. Vincent Biruta na Dmytro Kuleba bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya politiki hagati y’u Rwanda na Ukraine.
Dmytro Kuleba ari mu ruzinduko mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika aho yarutangiriye muri Maroc mu rwego rwo kurushaho kubyiyegereza muri iki gihe Igihugu cye gihanganye n’u Burusiya mu ntambara ndetse no gushyigikira Perezida Volodomyr Zelensky.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|