U Rwanda na Uganda byemeranyijwe koroshya ingendo zambukiranya umupaka

Inama yabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa gatatu tariki 21 Kanama 2019 yasojwe abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bumvikanye kongera kunoza umubano w’ibihugu byombi ku bw’inyungu z’abaturage n’inyungu z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’inyungu z’ibindi bihugu byo mu karere muri rusange.

Ibyo biganiro byahuje Perezida Kagame ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida João Lourenço wa Angola, Perezida Museveni wa Uganda, Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.

Imyanzuro yafatiwe muri iyo nama ivuga ko u Rwanda na Uganda byemeranyijwe ko buri gihugu kigiye kubaha ubusugire bw’ikindi ndetse n’ubusugire bw’ibindi bihugu by’abaturanyi.

Impande zombi kandi zemeranyijwe gukumira ibikorwa biganisha ku guhungabanya umutekano w’igihugu kimwe cyangwa ikindi, ndetse no kwirinda ibikorwa byahungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi.

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byemeranyijwe gusubukura urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mipaka y’ibihugu byombi, no koroshya ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye byambukiranya imipaka mu rwego rwo gushakira imibereho myiza abaturage b’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi kandi byiyemeje guteza imbere umubano n’imikoranire igamije iterambere ry’akarere biherereyemo n’iterambere rya Afurika muri rusange. Mu byo ibyo bihugu byiyemeje gukoranamo harimo ibijyanye na Politiki, umutekano, ubucuruzi, umuco, ishoramari n’ibindi.

Ibihugu byombi byiyemeje gushyiraho komisiyo ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya masezerano, iyo komisiyo ikaba iyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, ikabamo kandi ba Minisitiri bashinzwe ubutegetsi bw’ibihugu n’abashinzwe ubutasi ku mpande zombi.

Uhereye ibumoso: Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville, Perezida Museveni wa Uganda, Perezida João Lourenço wa Angola, Perezida Kagame w'u Rwanda na Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Uhereye ibumoso: Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville, Perezida Museveni wa Uganda, Perezida João Lourenço wa Angola, Perezida Kagame w’u Rwanda na Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

U Rwanda na Uganda byiyemeje kuzajya bimenyesha buri gihe aho bigeze byubahiriza ayo masezerano.

Buri gihugu kandi cyiyemeje ko mu gihe kitazubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano kizabibazwa.

Mu gihe haramuka hari ibyo impande zombi zitumvikanyeho mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, ngo ikibazo kizajya gikemurwa binyuze mu biganiro by’impande zombi, bitashoboka hakifashishwa ibihugu byagize uruhare n’ubundi mu isinywa ry’ayo masezerano.

Itangazo rikubiyemo iyi myanzuro rivuga ko ibyo impande zombi zemeranyijweho bihita bitangira gushyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame yashimiye abafashije kumvikanisha u Rwanda na Uganda

Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Perezida João Lourenço wa Angola na Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera inama z’ingenzi zabo zafashije u Rwanda na Uganda kumvikana.

Perezida Kagame yavuze ko yizera ko bitagoye gukemura ibibazo ibihugu byombi bimaze iminsi bifitanye.

Ati “Bishobora gufata igihe kugira ngo twembi tubyumve kimwe, ariko ndatekereza ko intambwe tugezeho ishimishije. Ndatekereza ko mu Rwanda nta kibazo cyatubuza gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje.”

Perezida Kagame yasobanuye impamvu gufungura umupaka ari ingenzi kuko bituma ingendo z’abantu n’ibintu zoroha, avuga ko ibicuruzwa bidakwiriye kubuzwa kwambuka umupaka, asaba ndetse ko n’abantu bambuka umupaka badakwiriye gukomeza gutabwa muri yombi, kuko bibangamira ingendo n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono bisobanutse, agasanga byose bikwiye kubahirizwa uko bimeze, aho kubahiriza bimwe ngo ibindi byirengagizwe.

Amafoto: Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

TUBANJE KUBASUHUYA TWISHIMICANEKO IBIHUGU BYOMBI BIGIYE KONGERA KUGENDERANA MURAKOZE

RUKUNDO DESTEN yanditse ku itariki ya: 22-12-2019  →  Musubize

Imana yo mwijuru ishimwe kubwibyo twariduhangayitse

NATHAN yanditse ku itariki ya: 24-08-2019  →  Musubize

nibyiza cyzne pee

aline iradukunda yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Imana ishimwe yakoresheje Angola mukumvikanisha ababyeyi bacu nubundi turi abavandimwe ntacyo dukwiye gupfa

Bidode yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Uwo mutazi ni Museveni.Binyibukije Kinani amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki?Si ibipapuro??”.Mwibuke M7 asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Cyangwa igihe aza gusura u Rwanda muli 1989.Yijeje Kinani ko nta muntu uzigera atera u Rwanda aturutse muli Uganda.Ndetse yongeraho ati:”Mumanyi baringa?”.Muzi ibyakurikiyeho.
Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir).Muli Polilike habamo kubeshya,kwica,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo.Muribuka Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Politics is bad.

gisagara yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka