U Rwanda na Santarafurika byiyemeje kurushaho gufatanya mu mutekano n’ishoramari

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Santarafurika, Sylvie Baïpo-Témon, yashimye uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y’ibibazo bikomeye rwanyuzemo. Ibi yabivugiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere, rukaba rugamije kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Repubulika ya Santarafurika, Sylvie Baïpo-Témon
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Santarafurika, Sylvie Baïpo-Témon

Yavuze ko igihugu cye cyiyemeje kwigira ku Rwanda kuko na bo banyuze mu mateka mabi, bakaba bashaka kwigira ku Rwanda kugira ngo barangize ibibazo bafite.

Uruzinduko rwe yarutangiye asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, nyuma yaho agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Minisitiri Dr. Vincent Biruta.

Sylvie Baïpo-Témon hamwe na Dr Vincent Biruta baganiriye ku guteza imbere umubano w'ibihugu byombi
Sylvie Baïpo-Témon hamwe na Dr Vincent Biruta baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mu byiciro bitandukanye birimo umutekano n’ubucuruzi.

Minisitiri Sylvie Baïpo-Témon yavuze ko bashaka ko ubwo bufatanye bw’ibihugu byombi burushaho gukomera, by’umwihariko Santarafurika ikaba igomba kwigira ku Rwanda nk’ibijyanye no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, kugarura umutekano, guteza imbere ishoramari, n’ibindi.

Minisitiri Sylvie Baïpo-Témon agiriye uruzinduko mu gihe igihugu cye cya Santarafurika gikomeje kugaragaramo imyivumbagatanyo yakurikiye intsinzi ya Perezida Faustin-Archange Touadéra wongeye gutorerwa kuyobora icyo gihugu mu matora yabaye mu Kuboza.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura umutekano (MINUSCA). Icyakora mu mpera z’umwaka ushize u Rwanda rwiyemeje koherezayo izindi ngabo zijya gufasha mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, izo ngabo zikaba zaragiyeyo ku bwumvikane bw’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka