U Rwanda na Pologne byasinyanye amasezerano mu by’umutekano

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Pologne, Pawel Jabłoński bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Mbere tariki 5 Ukuboza 2022, ndetse aba bayobozi bombi banaganira ku buryo bwo gushimangira ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi.

Minisitiri Jabłoński yari aherekejwe na Grzegorz Piechowiak, Minisitiri wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga muri Pologne, nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda ibitangaza.

Itsinda ry’abanya-Pologne barenga 50 rigizwe na ba minisitiri batatu, abo mu nzego za Leta, izigenga na za kaminuza, riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije kuganira no kurebera hamwe uburyo hatezwa imbere umubano w’ibihugu byombi.

Ku wa mbere, Minisitiri Jabłoński ubwo yahuraga na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yavuze ko amasezerano mu by’ingabo akubiye mu yandi agomba gusinywa, amasezerano y’ubufatanye mu burezi binyuze muri za kaminuza n’amashuri makuru ndetse n’andi hagati y’ibigo by’ishoramari.

U Rwanda na Pologne bisanzwe bifitanye umubano nyuma y’uko rwafunguyeyo Ambasade mu mwaka ushize ndetse ibihugu byombi bisinyana amasezerano ajyanye n’ubutwererane no kujya biganira ku birebana n’ibya politiki n’umubano mpuzamahanga muri rusange.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yatangaje ko amasezerano mashya azasinyirwa muri uru ruzinduko azafasha mu kwihutisha umubano w’u Rwanda na Pologne.

Jabłoński yatangaje kandi ko Pologne izafungura Ambasade yayo mu Rwanda ndetse bikazakorwa vuba bishoboka kugira ngo bikomeze kuzamura umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka