U Rwanda na Nepal bigiye gukorana mu bwikorezi bwo mu kirere

U Rwanda na Nepal birateganya gusinyana amasezerano yerekeye ubwikorezi bwo mu kirere, aho hazajya hakorwa ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi nk’uko itangazamakuru ryo muri Nepal ryabitangaje.

Muri ayo masezerano ateganyijwe gusinywa, harimo kuba sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere zo mu bihugu byombi, zishobora kugira ubufatanye n’izindi sosiyete z’indege, mu rwego rwo korohereza abagenzi bajya aho buri yose muri izo ebyiri isanzwe ikorera.

Mukesh Dangol, umuyobozi muri Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Nepal, yabwiye ikinyamakuru ‘The Kathmandu Post’ cyo muri Nepal ko ibyo gusinya ayo masezerano bije nyuma y’uko ubuyobozi bw’indege za gisivili mu Rwanda bwari bwifuje ko habaho ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo kurushaho kongera ubukerarugendo n’ubucuruzi.

Iyi nkuru yagarutsweho n’ikinyamakuru The New Times ivuga ko u Rwanda ruzaba rubaye Igihugu cya kabiri ku Mugabane wa Afurika gisinyanye na Nepal amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere nyuma ya Misiri.

Umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Nepal, washimangiwe muri 2021, ubwo u Rwanda rwoherezaga Ambasaderi Mukangira Jacqueline kuruhagararira muri Nepal.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka