U Rwanda na Koreya y’Epfo byasinyanye amasezerano mu bucuruzi n’ishoramari

U Rwanda na Koreya y’Epfo byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari hagati y’Ibihugu byombi.

U Rwanda na Koreya y'Epfo byasinyanye amasezerano mu bucuruzi n'ishoramari
U Rwanda na Koreya y’Epfo byasinyanye amasezerano mu bucuruzi n’ishoramari

Aya nasezerano yasinywe ku ruhande rw’inama ihuje Koreya na Africa, Korea-Africa Summit ikomeje kubera muri Koreya y’Epfo kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 4 kugeza ku ya 5 Kamena 2024.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda mu butumwa yanyujije kuri X yayo, yatangaje ko aya masezerano mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Koreya yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na CHEONG Inkyo, Minisitiri w’ubucuruzi muri Koreya.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama ihuje Koreya na Afurika, yashimye ubufatanye bw’u Rwanda na Koreya y’Epfo mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Minisitiri Dr Vincent Biruta na CHEONG Inkyo, ushinzwe ubucuruzi muri Koreya
Minisitiri Dr Vincent Biruta na CHEONG Inkyo, ushinzwe ubucuruzi muri Koreya

U Rwanda rufitanye umubano wihariye na Korea y’Epfo ushingiye kuri politiki na diplomasi, ubutwererane n’ubufatanye muri gahunda zo guteza imbere ubukungu bw’Abanyarwanda.

Ibihugu byombi biherutse gusinyana masezerano mu nzego ebyiri zirimo ubujyanama mu bya politiki, ndetse n’ubufatanye muri gahunda y’ikigega cy’ubutwererane mu iterambere ry’ubukungu.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali muri Kanama 2023.

Mu 2020 kandi Korea y’Epfo yari yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi. Ni amasezerano azwi nka Bilateral Air Services Agreement.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka