U Rwanda n’u Bwongereza bikomeje kunoza amasezerano yerekeranye n’abimukira

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ari mu ruzinduko i Londres aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza, Priti Patel. Ni mu rwego rwo kunoza gahunda ibihugu byombi bifitanye yerekeranye n’abimukira n’impunzi.

Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri Priti Patel
Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri Priti Patel

Minisitiri Biruta ku wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, nibwo yatangiye uruzinduko rwe mu Bwongereza. Ibiganiro yagiranye na Priti Patel byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda agamije ubufatanye mu gushyiraho ingamba nshya zo gukemura ikibazo cy’abimukira.

Minisitiri Priti Patel abinyujije kuri Twitter, yavuze ko yishimiye kwakira Minisitiri Dr Biruta i Londres. Yakomeje avuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo gahunda yo guhererekanya abimukira itangire gushyirwa mu bikorwa, ndetse ko bategereje ibiganiro n’ibigo by’imiryango mpuzamahanga i Genève mu rwego rwo kuyisobanurira ibijyanye na gahunda y’amasezerano y’ubufatanye mu by’abimukira yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu guhangana n’iki kibazo.

Ati “Turi gushyiramo imbaraga kugira ngo ubufatanye bwacu bwa mbere ku Isi bugamije guca icuruzwa ry’abantu no kwita ku buzima bw’abari mu kaga.”

Mu bandi bayobozi Minisitiri Biruta yahuye na bo barimo Victoria Grace Ford, Umudepite wo mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs mu Bwongereza. Grace Ford yashimiye Biruta, ndetse avuga ko baganiriye ku bintu byinshi birimo n’imyiteguro ya CHOGM.

Ati: “Ndashimira Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta kuba twahuye uyu munsi. Twaganiriye ku bintu byinshi byihutirwa birimo abimukira, imihindagurikire y’ikirere, uburenganzira bwa muntu, umutekano mu Karere ndetse n’imyiteguro ya CHOGM mu kwezi gutaha.”

Mu cyumweru gishize nibwo icyiciro cya mbere cy’abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, cyamenyeshejwe gahunda yo kwimurirwa mu Rwanda bijyanye n’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Daily Mail, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yatangaje iby’icyo cyiciro kizoherezwa, avuga ko hari benshi nubwo hari abatarabyakira bashobora kugana inzira z’ubutabera, ariko ashimangira ko Leta izakomeza uru rugamba.

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yerekeranye n’abimukira yasinywe ku wa 14 Mata 2022, aho u Bwongereza bwatangaje ko buzatanga inkunga yo kwifashisha mu bikorwa by’iterambere bigirira akamaro abo bimukira n’abaturwanda muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka