U Rwanda n’u Buyapani: Ibihugu bihuriye ku kwiyubaka nyuma yo gusenyuka

Dr. Hideaki Shinoda, Umwalimu muri Kaminuza ya Tokyo mu Buyapani (Tokyo University of Foreign Studies) kuri uyu wa mbere tariki 18 Werurwe 2019 yatanze ikiganiro muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr. Hideaki Shinoda yatanze ikiganiro muri Kaminuza y'u Rwanda asobanura uburyo u Buyapani bwiyubatse nyuma y'intambara ya kabiri y'isi yose
Dr. Hideaki Shinoda yatanze ikiganiro muri Kaminuza y’u Rwanda asobanura uburyo u Buyapani bwiyubatse nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose

Icyo kiganiro cyibanze ku kwiyubaka kw’u Buyapani haba mu bukungu, mu nganda, mu by’amategeko ndetse no mu burezi nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose.

Muri icyo kiganiro kandi, yanakomoje no ku ruhare rw’u Buyapani n’ibindi bihugu by’amahanga mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Dr. Hideaki Shinoda yavuze ko nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose yabaye kuva mu 1939 kugeza mu 1945, abayobozi b’u Buyapani baharaniye kubaka ubumwe bw’abaturage bose kugira ngo bafatanyirize hamwe guteza imbere igihugu.

Abo mu nzego z'umutekano ni bamwe mu bitabiriye icyo kiganiro
Abo mu nzego z’umutekano ni bamwe mu bitabiriye icyo kiganiro

Mu rwego rwo kubaka amahoro kandi, u Buyapani bwaretse ibyo bwakoraga byo gukoloniza Koreya, ahubwo ibihugu byombi bitangira kubana neza. U Buyapani kandi bwagerageje no kugarura umubano wabwo na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, u Buyapani bwashyize ingufu mu kwiyubaka mu by’ubukungu, politiki n’igisirikari.

Dr. Hideaki Shinoda yavuze ko amateka y’u Buyapani ajya gusa n’ay’u Rwanda kuko na rwo rwanyuze mu bihe bigoye bya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko rukaba rwaragerageje kwivana muri ibyo bihe byari bigoye, ubu rukaba rukataje mu nzira y’iterambere.

Ati “Nyuma ya Jenoside, sosiyete yari yarasenyutse, rero icyagombaga gukurikiraho kwari ukugarura umubano mwiza hagati y’abaturage kandi ibyo u Rwanda rwabigezeho mu buryo bushimishije.”

Yavuze kandi ko mu bindi u Rwanda rwakoze by’ingenzi ari uko nyuma yo kugarura umutekano mu gihugu rwaharaniye ko n’ahandi hirya no hino ku isi haboneka amahoro, ibyo rukaba rwarabigezeho rwohereza ingabo mu mahanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Dr. Emile Rwamasirabo wabaye ambasaderi w'u Rwanda mu Buyapani na we yavuze ku mateka y'ibihugu byombi
Dr. Emile Rwamasirabo wabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani na we yavuze ku mateka y’ibihugu byombi

Dr. Emile Rwamasirabo wabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani kuva muri 2005 kugeza muri 2009 yavuze ko icyo u Rwanda n’u Buyapani bihuriyeho ari uko ibihugu byombi byashoboye kwivana mu bihe bibi cyane kandi mu gihe gito.

Ati “Icyatumye bigerwaho, ni uko habaye ubwumvikane bw’abanyapolitiki n’abaturage kugira ngo bagire icyerekezo kimwe nyuma y’intambara.”

Dr. Emile Rwamasirabo yavuze ko intambara ya kabiri y’isi yose yarangiye Abayapani batsinzwe, ubukungu bwaraguye cyane ariko bumvikana gukorera hamwe bariyubaka haba mu mutekano no mu bukungu, ndetse no mu burezi, bituma igihugu cyongera gutera imbere.

Abaturutse mu nzego zitandukanye na bo bakurikiye icyo kiganiro
Abaturutse mu nzego zitandukanye na bo bakurikiye icyo kiganiro

Ati “Igisirikari cyabo cyiyemeje kudasubira mu ntambara, amafaranga batakazaga mu ntambara bayakoresha biteza imbere, bubaka igihugu.”

Dr. Emile Rwamasirabo avuga ko ibyo u Buyapani bwakoze bisa n’iby’u Rwanda, aho abantu bagira imyumvire imwe n’icyerekezo kimwe, ari ikintu gikomeye mu kwiyubaka.

Asanga kandi ibyabaye mu mateka y’ibyo bihugu byabera urugero n’ibindi bihugu by’amahanga, bikareka amacakubiri n’intambara zidashira, ahubwo bikibanda mu kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka