U Bushinwa bwizihije umubano w’imyaka 52 bufitanye n’u Rwanda

U Bushinwa bubinyujije muri Ambasade yabwo iri i Kigali, bwizihije umubano w’imyaka 52 bufitanye n’u Rwanda, baniyemeza kongera imbaraga mu gufatanya n’u Rwanda muri gahunda rwihaye yo kurengera ibidukikije.

Ambasaderi WANG mu muganda udasanzwe wo gutera ibiti mu Murenge wa Masaka
Ambasaderi WANG mu muganda udasanzwe wo gutera ibiti mu Murenge wa Masaka

Ni mu muhango wabereye i Kigali tariki 10 Ugushyingo 2023, wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’Ibihugu byombi, hamwe n’Abanyarwanda bize mu Bushinwa.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yongeye gushimangira ko umubano umaze imyaka 52 hagati y’Ibihugu byombi wagiye urangwa n’ubufatanye bushingiye ku kubahana no gusangira amateka, hamwe n’umurava mu iterambere muri gahunda zitandukanye z’ubutwererane, ari na ho yahereye avuga ko bagiye kongera imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Tugiye kongera imbaraga mu bufatanye bwo kurengera ibidukikije. U Rwanda rugaragaza uruhare runini mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, u Bushinwa na bwo burimo gushyiramo imbaraga kugira ngo bigerweho, ni byinshi duhuriyeho, tuzagira byinshi byo gufatanya ku bidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.”

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda WANG Xuekun ari kumwe na Phillip Karenzi
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda WANG Xuekun ari kumwe na Phillip Karenzi

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutwererane bwo mu bihugu bya Aziya na Pasifika muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Phillip Karenzi, yashimye ibimaze kugerwaho muri uwo mubano w’Ibihugu byombi, kandi ko bikwiye kubakirwaho kugira ngo n’ibindi bishobore kugerwaho.

Mu rwego rwo gutangira gushyira mu bikorwa gahunda yo kurengera ibidukije, kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Umuryango w’Abashinwa baba mu Rwanda ndetse n’Ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa bifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu muganda wo gutera ibiti.

Phillip Karenzi yavuze ko ibyo ibihugu byombi bimaze kugeraho bikwiye kubakirwaho kugira ngo bigere no ku bindi byinshi
Phillip Karenzi yavuze ko ibyo ibihugu byombi bimaze kugeraho bikwiye kubakirwaho kugira ngo bigere no ku bindi byinshi

Ni umuganda watewemo ibiti 2000 hagamijwe kubungabunga ishyamba riri ku buso bungana na hegitari 76, kubera ko byagaragaraga ko rimaze kwangirika.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa (RCAO), Theoneste Higaniro, avuga ko imyaka 52 y’umubano hagati y’ibihugu byombi uvuze byinshi ku ihuriro ry’abize mu Bushinwa.

Yagize ati “Imbuto zavuye muri iyo myaka 52 ibihugu byombi bifitanye umubano, turi mu bazisaruyeho neza, kubera ko ubumenyi bwose dufite, dukoresha, abenshi twabonye inkunga yo kujya kwigayo, bitewe n’uwo mubano wariho hagati y’Ibihugu, tukaba twumva dukwiye kubakira aho ibihugu byageze muri iyo myaka biri kumwe, ari mu rwego rw’ubumenyi, ibikorwa remezo, iterambere ry’abaturage, mu myaka izaza tukareba tuti ibitaragenze neza ni iki cyakongerwamo kugira ngo ubwo bufatanye hagati y’Ibihugu byombi bukomeze butere imbere.”

Uretse umuganda udasanzwe wakozwe mu Karere ka Kicukiro, Ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa ryanishyuriye mituweli abatuye muri ako Karere barenga 300, kuri ubu rikaba rigizwe n’abanyamuryango barenga 1000.

Ambasaderi WANG avuga ko u Bushinwa bugiye kongera imbaraga mu gufatanya n'u Rwanda mu kurengera ibidukikije
Ambasaderi WANG avuga ko u Bushinwa bugiye kongera imbaraga mu gufatanya n’u Rwanda mu kurengera ibidukikije
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka