U Bushinwa bwishimiye Guverinoma nshya muri Afghanistan, Amerika yo iyifitiye impungenge

U Bushinwa bubinyujije muri Minisiteri yabwo y’ububanyi n’amahanga bwatangaje ko bwakiriye neza itangazo ryasohowe n’Abatalibani ry’ishyirwaho rya Guverinoma nshya muri Afghanistan.

Umucuruzi i Kabul azamuye ibendera ry'Abataliban iruhande rw'umuyobozi w'Abatalibani Abdul Ghani Baradar (Ifoto: Aamir Qureshi/ AFP)
Umucuruzi i Kabul azamuye ibendera ry’Abataliban iruhande rw’umuyobozi w’Abatalibani Abdul Ghani Baradar (Ifoto: Aamir Qureshi/ AFP)

Ni nyuma y’uko Abatalibani batangaje ishyirwaho rya Guverinoma nshya y’inzibacyuho, ihagarariwe by’agateganyo na Mullah Hassan Akhund nka Minisitiri w’Intebe.

Umuvugizi wa Leta y’u Bushinwa Wang Wenbin, aganira n’itangazamakuru yagize ati "Ibi bishyize iherezo ku byumweru bisaga bitatu Afghanistan yari imaze idafite amategeko akurikizwa ndetse nta na Guverinoma ihari, kandi iyi ni intambwe ikomeye iganisha Afghanistan kuri gahunda no kongera kwiyubaka nyuma y’intambara ".

Wang yavuze ko u Bushinwa buzubahiriza politiki yo kutivanga mu miyoborere ya Afghanistan, kubaha ubudahangarwa bwa Afghanistan no gufasha abaturage ba Afghanistan mu guhitamo inzira ibaganisha ku iterambere bakurikije uko igihugu cyabo kimeze.

Wang yongeyeho ko u Bushinwa bufitiye icyizere Afghanistan buzubaka politiki idaheza, irangwa no koroherana haba mu gihugu no mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, kurwanya iterabwoba n’ibindi bisa na ryo, ndetse no guharanira umubano mwiza n’ibihugu byose, by’umwihariko ibihugu bituranye na Afghanistan.

Ikindi kandi ngo u Bushinwa buzakomeza gukorana na Guverinoma nshya ya Afghanistan n’abayobozi, kandi bwizera ko Guverinoma nshya izakira neza ibitekerezo by’amoko yose y’Abanya- Afghanistan n’amashyaka ya politiki, bityo iyo Guverinoma nshya igashobora kuzuza ibyo Abanya-Afghanistan ndetse n’Umuryango mpuzamahanga bayitegerejeho.

Leta zunze ubumwe za Amerika zo zivuga ko iyo Guverinoma iteye impungenge

Leta zunze ubumwe za Amerika zo zavuze ko zitewe impungenge n’ibyaranze amateka ya bamwe mu Batalibani bashyizwe mu myanya yo hejuru muri Guverinoma nshya.

Umuvugizi wa ‘Departement of State’ ya Amerika yagize ati, “Twabonye ko urutonde rw’amazina rugizwe gusa n’Abatalibani cyangwa se abafite aho bahurira na bo bya hafi, nta mugore urimo. Dutewe kandi impungenge n’amateka yaranze bamwe muri abo bashyizwe muri Guverinoma nshya.”

Ati “Turabyumva, Guverinoma Abatalibani batangaje ni iy’inzibashyuho. Ariko tuzanenga Abatalibani tugendeye ku bikorwa byabo, si ku magambo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka