U Burundi bwavuze ko budateganya kwitabira ibiganiro bihuza abayobozi bo mu Karere

Ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi bwatangaje ko budateganya kwitabira inama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Angola. Iyo nama iteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2020 ikabera mu mujyi wa Goma.

Hoteli Serena y'i Goma ni yo biteganyijwe ko abakuru b'ibihugu bazahuriramo
Hoteli Serena y’i Goma ni yo biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu bazahuriramo

Ni inama yatumijwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kugira ngo higwe ku mubano n’umutekano w’ibihugu byo mu Karere.

Ibaruwa yanditswe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Igihugu cy’u Burundi tariki 8 Nzeri 2020 ivuga ko abayobozi bari batumiwe muri iyi nama kuva tariki ya 9 kugera tariki ya 13 Nzeri 2020 bafite ibindi bikorwa bikomeye bituma batabasha kwitabira iyi nama ihuza abayobozi b’ibihugu byo mu karere.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi isaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko haba inama ihuza abaminisitiri b’u Burundi na RDC ku birebana n’ubuhahirane bwambukiranya umupaka, umutekano ku mupaka hagati y’u Burundi na RDC, gufatanya kurwanya icyorezo cya COVID-19 no kuganira ku zindi nyungu ibihugu bihuriyeho.

Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere yatumijwe na Perezida Félix Tshisekedi yari iteganyijwe ko izatangira tariki ya 9 Nzeri ihuza impuguke z’ibihugu igasozwa n’abakuru b’ibihugu tariki ya 13 Nzeri 2020.

Tariki 11 Nzeri nibwo Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru iherereyemo umujyi wa Goma uzahurirwamo n’abakuru b’ibihugu yasabye abatuye iyi Ntara n’umujyi wa Goma kwitegura kwakira abakuru b’ibihugu bazawugenderera mu nama izabera muri Hotel Serena.

Inama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, RDC na Angola iheruka mu kwezi kwa Gashyantare 2020 ku mupaka wa Gatuna mu rwego rwo mu gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka