U Burundi bwagabanyije igiciro cy’amazi n’isabune mu rwego rwo guhangana na COVID-19

Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko urugamba rushya rutangiye, asobanura ko u Burundi bwafashe ingamba zikomeye zo guhangana na COVID-19.

Gukaraba intoki ni bumwe mu buryo bwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19
Gukaraba intoki ni bumwe mu buryo bwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19

Yabitangaje ku wa Kabiri tariki 30 Kamena 2020 ubwo abagize Guverinoma nshya mu Burundi barahiraga.

Yatangaje izo ngamba nshya zo kurwanya COVID-19 mu gihe u Burundi bwakunze kunengwa n’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga ko budashyira ingufu mu kurwanya icyo cyorezo gihangayikishije isi yose.

Perezida mushya w’u Burundi yavuze ko mu rwego rwo kongera isuku, igiciro cy’isabune kigiye kugabanukaho 50% hagamijwe korohereza abaturage kuyibona.

Yabwiye abakora isabune n’abazicuruza ko badakwiye kugira impungenge kuko icyo gice kindi cy’igiciro cy’isabune Leta ari yo izacyishyura.

Yavuze kandi ko mu mijyi mikuru y’Intara, Leta igiye kugabanya igiciro cy’amazi kugeza igihe bizagaragara ko icyo cyorezo kitakigaragara mu Burundi

Perezida mushya w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yumvikanisha ko ashaka kuzana impinduka mu Burundi
Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yumvikanisha ko ashaka kuzana impinduka mu Burundi

Mu zindi ngamba yavuze ni uko mu ntara zose z’u Burundi hagiye gushyirwaho uburyo bwo gupima icyorezo cya COVID-19, kandi ko hagiye kubaho igikorwa cyagutse cyo gupima abaturage bose cyane cyane ahantu bikekwa ko haba haramaze kugaragara icyo cyorezo.

Ati “Uzanga kujya kwipimisha na we azaba agaragaza ko arimo afatanya n’icyo cyorezo mu kwanduza abantu. Murumva ko uwo ntaho azaba ataniye n’umurozi, kandi umurozi asanzwe afatirwa ibihano bikomeye.”

Yongeyeho ati “Mumenye ko Coronavirus ari umwanzi urimo kuduhungabanya, muve hasi turwanye icyo cyorezo. Twese tuzirikane ko Coronavirus ari icyorezo cyandura cyane ndetse kikica umuntu ugisuzuguye.”

Abandi yaburiye ni abarya ruswa, abamenyesha ko mu bihe byashize bakunze gukingirwa ikibaba n’abashinzwe kuyirwanya babatinyaga, ariko ko ubu batazihanganirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Cfr Rwanda

manzi yanditse ku itariki ya: 1-07-2020  →  Musubize

Nibigire ku Rwanda azakore urugendoshuri

manzi yanditse ku itariki ya: 1-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka