Tanzania: Abahanzi b’ibyamamare mu ndirimbo zitaka abiyamamariza kuyobora igihugu

Abahanzi b’ibyamamare muri Tanzania bakomeje gususurutsa abaturage mu bikorwa byo kwiyamaza ku bazahatanira umwanya wa Perezida.

Mu nama yateguwe n’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi muri Tanzania, indirimbo ziheruka gushyirwa ahagaragara muri icyo gihugu zongeye kumvikana inshuro nyinshi zirimo amagambo ataka Perezida John Magufuli urimo kwiyamamariza kuyobora Tanzania ku nshuro ya kabiri mu matora azaba ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020.

Indirimbo ya Diamond yise Baba Lao, avugamo na Magufuli, Diamond amaze igihe gito ayisubiyemo yongeramo ibigwi bya Magufuli, ndetse akavugamo n’ibigwi by’umwungirije (vice-president) Samia Suluhu, Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa n’abandi bayobozi benshi bari mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi.

Hagati aho ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bo barimo kwiyambaza abahanzi barimo kubataka hirya no hino mu gihugu, mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo bajye mu matora.

Ubu buryo bwo kwifashisha urubyiruko mu matora ntabwo ari ubwa vuba aha muri Tanzania kuko n’ubusanzwe 2/3 by’abaturage usanga ari abari munsi y’imyaka 25.

No mu mateka ya Tanzania abahanzi kuva kera na kare bakunda guhanga indirimbo za politiki, nk’uko byemezwa na Dr Viscencia Shule, umwalimu muri kaminuza ya Dar es Salaam akaba n’impuguke mu birebana n’ubuhanzi.

Mu kiganiro na BBC, Dr Viscencia Shule yavuze ko abahanzi n’abacuranzi bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Tanzania kugeza na nyuma y’ubwigenge, ndetse bakomeza no gukoreshwa n’abanyapolitiki muri gahunda zabo.

Hagati aho ariko Dr Shule ntiyemera ko ibivugwa n’abahanzi byose ari ukuri igihe baba barimo gutaka abiyamamaza. Ibi abivuze by’umwihariko mu gihe muri Tanzania hashize imyaka itanu hashyizweho amategeko asa n’areshya abahanzi ngo binjire mu bikorwa by’abanyapolitiki, hakaba na Perezida Magufuli usaba abantu kuvugisha ukuri.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Magufuli yahurije hamwe abahanzi babiri bamaze igihe ari abakeba - Diamond Platnumz na Alikiba – bitabira igitaramo cyari cyateguwe n’ishyaka CCM mu murwa mukuru Dodoma, hanyuma bombi abasaba gufasha hasi ibyabatandukanyaga.

Icyo gihe umuhanzi Harmonize na we w’icyamamare, yaje kwifatanya na bo nubwo yigeze kugirana amakimbirane na Diamond Platnumz nyuma yo kwitandukanya na we.

Icyo gihe Perezida Magufuli yavuze ko anezezwa cyane no kubona Alikiba yicaranye na Diamond, arongera ati: “Kandi iyo mbonye Harmonize watandukanye na Diamond, arimo kumutaka mu ruhame, ubwo ni bwo bumwe nifuza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka