Sri Lanka: Uwari Minisitiri w’Intebe atorewe kuba Perezida

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 nibwo Ranil Wickremesinghe, ubu wari uyoboye Sri Lanka by’agateganyo (intérim) nyuma y’uko Perezida w’icyo gihugu Gotabaya Rajapaksa ahunze, yatorewe kuba Perezida w’icyo gihugu. Atowe n’Abadepite kugira ngo arangize manda uwo asimbuye yasize atarangije. Icyakora anatowe mu gihe icyo gihugu gituwe na Miliyoni 22 z’Abaturage kiri mu bibazo by’ubukungu.

Ranil Wickremesinghe
Ranil Wickremesinghe

Ranil Wickremesinghe utorewe kuyobora Sri Lanka, yatowe ku bwiganze bw’amajwi buri hejuru. Imibare y’ibyavuye mu matora, igaragaza ko Ranil Wickremesinghe, wabaye Minisitiri w’intebe inshuro esheshatu zose, yatsinze amatora n’amajwi 134 mu gihe umukandida ukomeye bari bahanganye Dullas Alahapperuma yabonye amajwi 82, naho undi mukandida witwa Anura Dissanayake akabona amajwi atatu.

Ranil Wickremesinghe yari ashyigikiwe n’ishyaka rya Gotabaya Rajapaksa asimbuye, akaba agomba kuyobora icyo gihugu muri manda yari isigaye ya Gotabaya Rajapaksa, kuko igomba kurangira mu kwezi k’Ugushyingo 2024.

Ranil Wickremesinghe atowe mu gihe abigaragambya na we batamushyigikiye
Ranil Wickremesinghe atowe mu gihe abigaragambya na we batamushyigikiye

Mu ijambo yavuze nyuma yo gutorerwa kuba Perezida mushya wa Sri Lanka, Ranil Wickremesinghe yagize ati "Ibyadutandukanyaga, ubu birarangiye".

Abigaragambya bamaze iminsi bamagana ubutegetsi buriho, bagaragaye bateraniye imbere y’ahaberaga ayo matora, bamagana ibyayavuyemo, bakavuga ko badashyigikiye uwo Ranil Wickremesinghe watowe kuko na we ngo ntaho atandukaniye n’uwayoboraga icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka