Sena yemeje abayobozi bashya baherutse gushyirwaho na Perezida Kagame

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 Sena y’u Rwanda yemeje abayobozi bashya baherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa mbere tariki 15 Werurwe 2021.

Aba bayobozi bemejwe na Sena nyuma ya raporo ya Komisiyo yayo ishinzwe Politiki n’Imiyoborere, igaragaza ko bujuje ibisabwa ku myanya n’inshingano bahawe.

Intara z’Iburasirazuba, Iburengerazuba n’Amajyaruguru zahawe ba Guverineri bashya, ndetse Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya akarengane, Odette Yankurije we akaba yongeye kugirirwa icyizere cyo kuguma kuri uwo mwanya.

Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla yari akuriye ishami ryigisha ubucuruzi ( Business Studies) mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC).

Afite impamyabushobozi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) yakuye mu gihugu cy’u Budage no muri Makerere University muri Uganda.

Guverineri Nyirarugero asimbuye Jean Marie Vianney Gatabazi wagarutse i Kigali ataje kongera kuba Depite, ahubwo ari Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase.

Gatabazi ni nk’aho yabaye Guverineri w’Amajyaruguru inshuro ebyiri mu mwaka ushize wa 2020, kuko yari yabanje guhagarikwa ku mirimo mu kwezi kwa Gicurasi biturutse ku nshingano yavuzweho kutubahiriza neza, yongera gusubizwa kuri uwo mwanya nyuma y’amezi abiri mu kwezi kwa Nyakanga.

Igihe Guverineri Gatabazi yahagarikwaga ku mirimo, ni na wo munsi uwari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana yahagarikwaga, none yagarutse ayobora Intara y’Iburasirazuba, aho asimbuye Fred Mufulukye wari umazeyo imyaka irenga itatu.

Intara y’Iburengerazuba yayoborwaga na Munyatwali Alphonse na yo yahawe François Habitegeko wayoboraga Akarere ka Nyaruguru kuva mu myaka irenga 10 ishize.

Ni nko gushimirwa kuko Nyaruguru yaje ku mwanya wa mbere mu mihigo y’uturere mu mwaka ushize, ikaba imaze kugerwamo n’ibikorwaremezo birimo umuhanda wa kaburimbo, ibitaro bishya byubatswe ku Munini, ibiro bishya by’Akarere ndetse no kugaruka k’umutekano mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka