Ruhango: Abakozi 104 bahinduriwe imirimo

Abakozi 104 barimo abo ku rwego rw’umurenge, akarere no mu tugari bahinduriwe imirimo mu rwego rwo kurushaho guha serivisi nziza abaturage.

Ibiro by'Akarere ka Ruhango
Ibiro by’Akarere ka Ruhango

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye Kigali Today ko ibyo byakozwe ari ibisanzwe n’ubwo ari bwo bwa mbere umubare nk’uyu uhinduriwe icyarimwe imyanya.

Umuyobozi w’akarere agaragaza ko abakozi bahinduriwe imirimo bose bitwaraga neza mu kazi, ariko ko harebwe uburyo abo bakozi bitwara n’uko bashobora kuzana impinduka zirushijeho kuba nziza mu mirimo barimo.

Yavuze ko abakozi bahinduriwe imirimo barimo abo ku rwego rw’akarere bayoboraga amashami, abanyamabanga babiri b’imirenge bimuriwe ku Karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, n’abakozi b’utugari bashinzwe iterambere.

Yagize ati "Hari abakozi b’Imirenge twazanye mu Karere kuko tubona barushaho kunoza akazi kurusha uko bakoraga mu mirenge, hari n’abo twakuye ku Karere bagiye mu Mirenge kuko ari ho bazarushaho gukora neza, (guhindura abakozi) bisanzwe bikorwa".

Habarurema yavuze ko nta kihishe inyuma yo guhinduranya aba bakozi kandi ko mbere y’uko bikorwa byabanje kwigwaho neza.

Agira ati, "Maze umwaka umwe muri aka Karere habanje kwiga kuri aba bakozi no kureba aho barushaho kunoza akazi ni byo rero twakoze, nta mukozi wimuwe kubera imyitwarire mibi".

Avuga ko nta mukozi wirukanwe ko habayeho gusa guhinduranya imyanya.

Avuga kandi ko izi mpinduka ntaho zihuriye n’iziherutse kuba mu Karere ka Muhanga gaturanye na Ruhango ahasezeye abakozi 42.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ruhango rwose mukomereze aho ,izi mpinduka ni nziza .Ruhango ikeye !!!!!

Mutuyima Lydia yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Congz our Mayor izi mpinduka ni nziza mu guteza imbere Ruhango yacu nabonye na gahunda washyizeho yitwa Ruhango icyeye Ari nziza uri umuyobozi ushoboye

Keynes yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

Mubyukuri uku nukongera imbaraga mu mu mu kagari no mu Murenge tutaretse no mukarere kdi bigakorwa nta mukozi uhungabanye cg ngo nusigaye akore avuga ngo uwambere aragiye nange nzakurikiraho,
Congr. Mayor Ruhango komeza wese imihigo kdi iyo nintambwe ikomeye uteye.

Bamwe bazakore urugendo shuri iwawe barere uko ukora.

athanase yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Ibi ni byiza cyane kuko ushobora guhindurirwa umwanya bigatuma performance yiyongera turashimira aka karere kabikoze

Dative yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Komera ruhango kubwumuyobozi wanyu wumuhanga. Nabandi bayobozi murebereho bityo tuzagera kwiterambere twifuza

Celestin yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

N’UTUNDI TURERE TUREBEREHO.

alias yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

nibyiza guhindurira umwanya umukozi,bizatanga umusaruro mukazi,kandi kwirukana siko kamara,bizatanga umusaruro

kariwabo safari yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Congs Ruhango! N’abandi bayobozi bakwigirwho bareke kwirirwa bahimba ibyaha ngo bakunde bakore impinduka. Hari benshi mu batakaje imirimo yabo kubera ubuhemu bw’abayobozi ngo nabo barirwanaho.

John yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Nibyo guhindura umukozi akerekezwa aho babona yarushaho gutanga impinduka kumuturage no kwihutisha iterambere rya karere .twese hamwe dukore tuzirikana umuturage ku isonga mubimukorerwa

Emmanuel Ntawuziryayo yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Akarere ka Ruhango ndashimira umuyobozi wako kuko areba kure.
Burya guhindurira abakozi imirimo bifasha beshi ksndi bokongeramo integer mubyo bakora.
Naho kwirukana abakoze bihombya akarere kuko abashya kumenyera umuvuduko Izibanze dukoreraho biratinda.
Kuko urwego rw,akagari rusaba kwihangana ndetse nokutarambirwa hagamijwe kuzamura umuturage.
Murakoze

Gwizinema joseph yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Uru ni urugero rwiza rw’ umuyobozi mwiza uzi gushishoza no kwihangana nibura undi munota. Tera imbere Ruhango nziza

Kadutu yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka