Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe yapfuye

Amakuru yatangajwe n’abo mu muryango wa Robert Mugabe, yemeje ko uyu mukambwe wayoboye Zimbabwe imyaka 30 yapfiriye mu bitaro muri Singapore aho yari amaze iminsi yivuriza.

Robert Mugabe
Robert Mugabe

Mu byumweru bibiri bishize, uwamusimbuye ku butegetsi Emmerson Mnangagwa yamenyesheje inama y’abaminisitiri ko ubuzima bwa Mugabe budahagaze neza nyuma y’aho abaganga barekeye aho kumuvura.

Guhera mu kwezi kwa kane, Mugabe yagize ibizazane by’ubuzima ajya kuvurirwa muri Singapore, ariko abaganga bakomeza kugorwa no kuvura uyu mukambwe w’imyaka 95.

Robert Gabriel Mugabe yavutse mu 1924, avukira mu gace ka Katuma mu birometero 80 uvuye mu murwa mukuru Harare.

Ni umwe mu birabura b’abanya-Zimbabwe barwanyije imitegekere y’abazungu b’Abongereza ubwo yari arangije amashuri ya Kaminuza, aza no kugirwa Minisitiri w’Intebe wa Zimbabwe mu 1980, nyuma y’imyaka 7 atorerwa kuba perezida w’iki gihugu.

Yavanywe ku butegetsi n’abasirikare muri 2017, bamushinja kugundira ubutegetsi no gusubiza inyuma igihugu mu bijyanye n’ubukungu, asimburwa na Emmerson Mnangagwa wahoze ari Visi perezida akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka ZANU PF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umuntu wa mbere wishimye ni umuzungu, naruhuke Mugabe, ake yaragakoze.nyuma ya Nyerere ,Kagame na Khadafi, uyu mugabo namwemeraga nk,umuntu wemeraga kdi akarwanira kwigira kwa Africa! Naruhukire mu mahoro.

Theo yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

RIP Mugabe. Imana ikwakire, wabaye intwari muri Africa. Abanyafurika tuzahora tubikwibukira. Abantu bitangiye afurika ko bari gushira ra? Dusigaranye abasaza bake nka Museveni! Abandi baratubeshya ni abacuruzi tuzashiduka Africa bayigurishije.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

Igendere Mzee Robert Mugabe.You were a freedom fighter wahanganye n’abazungu kugeza Zimbabwe ibonye Independence muli 1980.La mort,c’est le chemin de toute la terre.Ni iwabo wa twese.Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

gatare yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka