RDC yatangiye ibiganiro bya nyuma biyinjiza muri EAC

Ibiganiro bya nyuma biharura inzira ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwinjira mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byatangiye ku mugaragaro.

Ibi ni nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango mu kwezi k’Ukuboza k’Umwaka ushize wa 2021 basabye ko ibiganiro bikorwa byihuse kandi neza.

Ibiganiro hagati ya EAC na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku byerekeye kwinjiza iki gihugu muri uyu muryango wa EAC byatangijwe ku mugaragaro i Nairobi, muri Kenya.

Twitter y’Ubunyamabanga bwa EAC yatangaje ko muri ibi biganiro Congo ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hon. Christopher Apala Pen’Apala.

Inama yabaye tariki 22 Ukuboza mu mwaka ushize, yari yasabye Abaminisitiri bashinzwe uyu muryango kwihutira kugirana ibiganiro na DR Congo hakurikijwe uburyo uyu muryango wakira abanyamuryango bashya.

Minisitiri Christopher Apala yatangaje ko DRC itegereje kongera ubucuruzi n’ishoramari muri uyu muryango, no gushimangira umubano n’ibihugu binyamuryango bya EAC.

Ni mu gihe Umunyamabanga mukuru wa EAC Peter Mathuki yavuze ko EAC iteganya ko ibi biganiro na Congo bizavamo igisubizo mu bucuruzi n’ishoramari bizongera inyungu z’abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba.

Hagati mu mwaka ushize, nibwo hashyizweho itsinda rishinzwe kugenzura ndetse mu Kuboza umwaka ushize ryashyikirije Inama y’abaminisitiri raporo.

Biteganyijwe ko hagati ya Mutarama na Gashyantare uyu mwaka wa 2022, hazaba inama yo ku rwego rwo hejuru. Ndetse Intambwe igomba gukurikiraho ni ukurebera hamwe raporo y’ibiganiro byabayeho mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri, izaterana bitarenze muri Werurwe.

Ibiganiro byo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022 ni byo bya nyuma bibaye mbere y’uko iki Gihugu gihabwa uburenganzira bwuzuye bwo kwitwa umunyamuryango wemewe wa EAC.

Biteganyijwe ko raporo y’ibyo biganiro izashyikirizwa Inama Nkuru y’Abaminisitiri na yo izayigeza ku Bakuru b’ibihugu bigize EAC kugira ngo bayihereho basuzuma umwanzuro wa nyuma.

Nk’uko bigaragara ku gishushanyo mbonera, kugeza ubu, EAC imaze gufata ingamba zirindwi ku 10 zumvikanyweho kugira ngo Congo Kinshasa yinjire muri uyu muryango, bigaragara nk’intambwe igana imbere.

Kuya 8 Kamena 2019, nibwo ubusabe bwa DRC bwatangiye ubwo Perezida Felix Tshisekedi, yandikiraga Perezida wa EAC icyo gihe, Perezida Paul Kagame, amugaragariza ko igihugu cye cyifuza kuba umunyamuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Mu gihe DR Congo yagirwa umunyamuryango cyaba ari igihugu cya karindwi muri EAC, bikaba bifatwa nk’uburyo bwo kuzamura ubukungu bw’umuryango binyuze mu kuba ifite abaturage benshi bitanga amahirwe y’isoko ryagutse ku bindi bihugu binyamuryango, ndetse no mu nzira zitandukanye zirimo gufungura umuhora uturuka ku nyanja y’u Buhinde ukagera ku nyanja ya Atalantika, ndetse no guhuza Amajyaruguru n’Amajyepfo, bityo bikagura ubukungu bw’Akarere muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka