RDC: Perezida Kagame yageze i Kinshasa
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, aho azitabira umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi wahoze ari minisitiri w’intebe w’iki gihugu akanaba se wa Perezida mushya wa Congo Kinshasa.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame agirana ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi, ubundi akunamira Nyakwigendera Etienne Tshisekedi mu muhango wo kunamira uyu mugabo wahoze ayobora ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri icyo gihugu, umugabo uzashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa gatandatu tariki 01 Kamena 2019.
Perezida Kagame asuye RDC nyuma y’uko perezida Félix Antoine Tshisekedi asuye u Rwanda tariki 24 Werurwe uyu mwaka wa 2019, ubwo yari anitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) yabereye i Kigali kuva tariki 25 Werurwe 2019 kugeza tariki 26 Werurwe 2019.

Mu kiganiro yatanze muri iyi nama, uyu muyobozi mushya yagaragaje ko yimakaje imikoranire mpuzamahanga mu buyobozi bwe, avugako asanga igihe kigeze ngo ibihugu byubake ibiraro bibihuza aho kubaka inkuta zibitandukanya.
President Kagame has arrived in Kinshasa, Democratic Republic of Congo where he will begin his visit with a tête a tête meeting with President Tshisekedi followed by paying his respects to the late former Prime Minister Etienne Tshisekedi at the national mourning ceremony pic.twitter.com/MWyGK1wL3h
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 31, 2019
Umubiri wa Etienne Tshisekedi wagejejwe muri Congo kuri uyu wa kane, nyuma y’imyaka ibiri yitabye Imana aguye mu Bubiligi afite imyaka 84.

Ibyo gushyingura uyu musaza byakunze kutumvikanwaho n’ubuyobozi bwa Perezida Kabila wayoboraga Congo hamwe n’ishyaka rye Tshisekedi UDPS, bituma uguma mu Bubiligi kuva yakwitaba Imana muri Gashyantare 2017.
Abanyekongo bakiranye ibyishimo igitekerezo cyo gushyingura uyu muyobozi, bamwakira bambaye imyenda y’umweru nk’ikimenyetso cy’uko Etienne Tshisekedi ataryaga ruswa.
Umuhango wo gushyingura uyu musaza uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu bagera kuri batandatu, barimo Perezida w’u Rwanda, Uwa Angola, n’Uwa Repubulika ya Congo.




Ohereza igitekerezo
|
Ibihugu byombi twishimira umubano bifitanye kugeza uyumunsi nibintu byintanga rugero cyane