RDC: Bashyizeho Guverinoma nshya

Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC) Jean Michel Sama Lukonde yagaragaje abagize Guverinoma nshya igiye kumufasha nyuma y’igihe kinini itegerejwe kuva tariki ya 15 Gashyantare 2021, ikaba ari Guverinoma igizwe n’Abaminisitiri 32 n’ababungirije (Visi Minisitiri) 11.

Minisitiri w'Intebe Jean-Michel Sama Lukonde yatangaje abagize Guverinoma ayoboye yari imaze igihe itegerejwe
Minisitiri w’Intebe Jean-Michel Sama Lukonde yatangaje abagize Guverinoma ayoboye yari imaze igihe itegerejwe

Ni Guverinoma igizwe na benshi bakiri bato kuko benshi batarengeje imyaka 47 y’amavuko.Ifite umwihariko mu guteza imbere uburinganire aho abagore ari 27%, naho abashya muri Guverinoma ni 80%.

Tariki 11 Mata 2021 Gilbert Kankonde wungirije Minisitiri w’Intebe muri RDC yari yatangaje ko Guverinoma igiye kujyaho kandi Perezida Félix Tshisekedi azahita aza kuba mu Burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo kwita cyane ku bibazo by’umutekano muke uhaboneka.

Icyo gihe yagize ati "Vuba aha Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo agiye kubahiriza isezerano yatanze ryo kujya mu Burasirazuba bwa Congo gukemura ibibazo by’umutekano bihari."

Kankonde avuga Guverinoma imaze kujyaho isezerano rizubahirizwa.
Ati "Guverinoma ikijyaho ikizaba gikurikiyeho ni ukujya mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko yabisezeranye."

Perezida Tshilombo tariki ya 8 Ukwakira 2020 yasuye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yizeza abahatuye gukemura ikibazo cy’umutekano mucye kiharangwa, cyakora ibikorwa by’imitwe yitwaza intwaro byarushijeho kwiyongera ndetse n’umutwe wa ADF urushaho kongera ibikorwa by’ubwicanyi muri Beni.

Ibi byatumye abaturage bahaguruka batangira kwamagara ingabo z umuryango wabibumbye Monusco zihakorera bazishinja kutagira icyo bakora ngo bagature umutekano no kurinda abaturage.

Perezida mu ijambo rye ubwo aheruka mu mujyi wa Goma yagize ati"ndashaka kubabwira inkuru nziza, mu byumweru biri imbere nzaba umuturage wa Goma.ngiye kuza gutura hano, ngiye kubana namwe, ndifuza kuzajya numva ibibazo byanyu buri munsi kandi tubikemurire hamwe. Ndashaka gusezeranya umuturage wa Congo ko igihe cy’ubuyobozi cyanjye nzarwanira amahoro by’umutekano bikagaruka mu gihugu cyanjye, kandi ndabizeza ko nzakora ibishoboka ubuzima bw’umuturage wa Congo bukarushaho kuba bwiza. Nyuma yo gushaka amahoro tuzaharanira kubaho neza."

Kuva tariki ya 6 Mata 2021, itsinda rikomoka muri Kivu y’Amajyaruguru riharanira kugaruka k’umutekano ryagiye i Kinshasa mu biganiro byiga uko amahoro yagaruka mu Burasirazuba bwa Congo.

Itsinda rigizwe n’abagore n’urubyiruko 11 bakaba baravuye mu duce twa Beni, Butembi, Lubero muri gahunda yabo bari bagamije kwibutsa Perezida Félix Tshisekedi Kilombo kubahiriza isezerano yahaye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ohooo wabona congo noneho ibonye umutekano, umuturage wayo agatuza, president felix ch, numugabo muzima kbs, jye ndamukunda kandi nkundako akunda nabanyarwanda.ahubwo azanabaze ibibazo biri kumupaka, abikemure ubundi abanyarwanda bambuke bajya kwiga doreko ariho bamenyereye kwiyigira. Imana ikomeze kumurinda.

mukarugira emerence yanditse ku itariki ya: 13-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka