Raila Odinga agiye kwiyamamariza ku nshuro ya gatanu kuyobora Kenya
Raila Odinga yatangaje ko agiye kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Kenya n’ubwo amaze gutsindwa inshuro nyinshi. Yabitangaje nyuma y’amezi yari ashize ntacyo avuga, akaba yari imbere ya Sitade ya Nairobi yuzuye abantu barimo abaturage n’abanyapolitiki batandukanye.

Raila Odinga uhagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, yatangaje ko agiye kwiyamamaza ku nshuro ya gatanu mu matora ya Perezida wa Repubulika.
Inkuru dukesha Africanews ivuga ko n’ubwo Raila Odinga amaze gutsindwa inshuro nyinshi mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Kenya, ubu akaba ageze ku myaka 76 y’amavuko, yahisemo gukomeza, kuko ngo ni umwe mu banyapolitiki bakomeye kandi bakunzwe n’abaturage batari bakeya muri icyo gihugu cya Kenya.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Raila Odinga yanditse agira ati “Abagabo n’abagore dusangiye igihugu, bari hirya no hino muri iki gihugu, bakwiye kubaho ubuzima bwiza, kandi ku buryo busesuye. Twunze ubumwe, twagira Kenya igihugu cyiza. Uyu munsi nubahirije ubusabe bwanyu, nziyamamaza mu matora ya Perezida.”
Yagize ati “Nk’umuntu wabaye indahemuka, nkanagira uruhare mu kubaka Kenya irangwa na demokarasi kandi itera imbere mu buzima bwanjye bwose, nk’umuntu wakoranye n’amashyaka ya Politiki menshi muri Kenya kugira ngo iyo ntego igerweho, nemeye kuziyamamaza nk’umukandida mu matora ya perezida wa Repubulika ateganyijwe ku itariki 9 Kanama 2022.”
Raila Odinga atangaje ibyo, nyuma y’uko yahanganye na Perezida Uhuru Kenyatta, nyuma ngo bakagera aho bemeranya gusangira ubutegetsi mu 2018, ibintu byatunguye bamwe mu bari bamushyigikiye.
Kuri iyi nshuro, Raila Odinga azaba ahanganye mu matora n’umukeba mushya, visi-Perezida William Ruto, ushyigikiwe na Perezida Uhuru Kenyatta, kuko we atazongera kwiyamamaza mu yindi manda, kuko atabyemerewe, ukurikije uko itegeko rya Kenya ribiteganya.
Ohereza igitekerezo
|
Murabyem za neza ko Uhuru Kenyatta ashyigikiye William ruto , kandi bamaze igihe badacaba uwaka ?