Prof. Nshuti Manasseh yakiriye impapuro z’ uhagarariye Denmark mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Signe Winding Albjerg kuba Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda.

Ambasaderi Signe Winding Albjerg, azaba afite icyicaro muri Uganda.

U Rwanda na Denmark bisanzwe bifitanye umubano mwiza, nk’aho mu mwaka ushize intumwa z’Abaminisitiri ziturutse muri Denmark, ziherekejwe n’abashoramari, baje mu Rwanda baganira byinshi ku mpande z’ibihugu byombi, harimo ibibazo ku rwego mpuzamahanga, mu karere ndetse bungurana ibitekerezo ku ishoramari n’ubucuruzi.

Umubano mwiza kandi hagati y’ibihugu byombi wagaragajwe no kuba Guverinoma y’u Rwanda na Denmark ziherutse gutangaza ko zigeze kure ibiganiro biganisha ku kwakira abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri icyo gihugu giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi.

Ku wa 9 Nzeri 2022, Minisitiri ushinzwe abimukira muri Denmark, Kaare Dybvad, hamwe na Minisitiri ushinzwe ubufatanye mu iterambere, Flemming Møller Mortensen, bagiriye uruzinduko i Kigali, maze baganira na Guverinoma y’u Rwanda ku buryo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye arimo n’ayo y’abimukira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko guhera muri Mata 2021, u Rwanda na Denmark byatangiye ibiganiro ku guhangana n’ibibazo by’abimukira bikomeje kubera umutwaro ibihugu by’u Burayi, ari nako bishyira mu kaga ubuzima bw’abimukira baba bashaka imibereho myiza i Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka