Pierre Nkurunziza: Aya matora yagaragaje umwihariko

Pierre Nkurunziza uyobora igihugu cy’u Burundi, yatangaje ko amatora yo gushaka umusimbura yo kuri uyu wa gatatu tariki 20 Gicurasi 2020 yari afite umwihariko.

Perezida Nkurunziza yaje gutora ari ku igare (Ifoto: Iwacu)
Perezida Nkurunziza yaje gutora ari ku igare (Ifoto: Iwacu)

Ibi yabitangaje nyuma y’igikorwa cyo gutora yakoreye i Buye, muri Komini Mwumba mu Ntara ya Ngozi, aho Perezida Nkurunziza yavuze ko amatora yo kuri iyi nshuro yagize umwihariko wayo kubera impamvu eshatu.

Iya mbere yavuze ko aya matora kuba yaratewe inkunga n’Abarundi ubwabo ari ikintu cy’ingenzi muri Demokarasi.

Icya kabiri, yavuze ko mu matora yandi yabaye mu Burundi, habaga hari umuterankunga witwazaga icyo yatanze agategeka cyangwa se agashyiraho amabwiriza y’uburyo amatora agomba gukorwa ibi bikagira ingaruka ku byavaga mu matora.

Icya gatatu, Nkurunziza yavuze ko aya matora bayateguye mu gihe itegekonshinga ry’u Burundi ryavuguruwe, no mu gihe Imana ishobora byose ari yo yahawe umwanya wa mbere.

Yongeyeho ko aya matora agaragaje intambwe ikomeye mu mateka y’u Burundi ndetse akazatuma ejo hazaza h’Abarundi haba heza kurushaho.

Iyi nkuru y’Ikinyamakuru Iwacu ivuga ko Nkurunziza kandi yashimiye Imana agira ati “Turishimye cyane ko iyi tariki ya 20 Gicurasi 2020 yageze mu gihe u Burundi buri mu mahoro no mu mutekano. Ari na yo mpamvu tuboneyeho gushima Imana ishobora byose yarinze u Burundi ndetse ikanafasha Abarundi gutegura neza aya matora mu mutuzo no mu mahoro”.

Ati “Turishimye cyane rwose ko Imana yadushoboje nk’Abarundi, tukabasha gukusanya twebwe ubwacu ibyari bikenewe byose kugira ngo tubashe gutegura neza aya matora akaba yagenze neza.”

Andi matora yabayeho mu Burundi mu myaka yahise kuva u Burundi bwabona ubwigenge yabaye mu 1965, 1993, 2005, 2010 na 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka