Pierre Buyoya wayoboye u Burundi yitabye Imana

Pierre Buyoya wayoboye u Burundi muri manda ebyiri (1987-1993, 1996-2003) ariko akaba yari aherutse gukatirwa igifungo cya burundu n’inkiko z’icyo gihugu adahari, yaraye yitabye Imana.

Pierre Buyoya
Pierre Buyoya

Ibitangazamakuru birimo Radio y’Abanyamerika(VoA) byatangaje ko yaba yazize icyorezo Covid-19. Buyoya yari amaze ukwezi yeguye ku mwanya wo kuba Intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) muri Mali no mu Karere ka Sahel.

Inkiko zo mu Burundi zahamije Pierre Buyoya ibyaha byo kwica uwamusimbuye wari umaze amezi atatu atowe, ari we Perezida Melchior Ndadaye wishwe ku itariki 21 Ukwakira 1993.

Majoro Buyoya abaye umuntu wa kabiri wayoboye u Burundi witabye Imana muri uyu mwaka nyuma ya mugenzi we Petero Nkurunziza witabye Imana muri Kamena 2020.

Maj Petero Buyoya yagiye ku butegetsi ahiritse uwo byavugwaga ko ari mubyara we Col Jean Baptiste Bagaza, na we wari warabufashe abanje guhirika Michel Micombero mu mwaka w’ 1976.

Majoro Petero Buyoya wo mu Ishyaka UPRONA yari yavuye ku butegetsi mu 1993 ubwo yatsindwaga mu matora rusange y’abaturage na Melchior Ndadaye wari mu ishyaka ryitwa FRODEBU.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Biseruka arakoze cyane.ndagitango nanjye nshimangire igitekerezo cyawe Biseruka we.Ndangirango mbwire umunyamakuru wacu ko umuntu yitaba Imana akiri muzima kuko umuntu uhumeka niwe ushobora kumva ko Imana imurarikira kugorora inzira ze. Dore uko Bibliya ivuga: Abazima Nazi ko bazapfa ariko abapfuye bo ntacyo Nazi,kandi nta ngororano bacyizeye;kuko batacyibuka.urukundo n’urwango rwabo,n’ishyari ryabo, byose biba bishize;kandi nta mugabane bacyizeye my bikorerwa munsi y’ijuru kugeza ibihe byose.(Umubwiriza 9:5-6. Uyu yapfuye ahubwo Niba ataritabye Imana akiriho,ubwo yazarimbuka.

Uwihanganye Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-12-2020  →  Musubize

Nubwo Leta ya Burundi yabihishe,president Nkurunziza nawe yazize Corona.Mwibuke ko igihe apfa,umugore we yari mu bitaro I Nairobi,arwaye Corona.Gusa ntabwo Buyoya yitabye Imana,ahubwo “yapfuye”.Roho idapfa yahimbwe n’Umugereki witwaga Socrates.Nta hantu na hamwe ijambo ry’Imana rivuga ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Ahubwo ivuga ko tuba dupfuye.Noneho abapfa bizeraga kandi bagashaka Imana ntibahere mu gushaka iby’isi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Tuge twiga bible neza,aho gupfa kwemera ibyo batubwiye.

biseruka yanditse ku itariki ya: 18-12-2020  →  Musubize

Mu kirundi, kwitaba Imana no gupfa bisigura gupfa. Gukoresha ijambo iri canke rirya bisigura kimwe: mourir mu gifaransa.

Mbesherubusa Albert yanditse ku itariki ya: 19-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka