Perezida wa Tanzania yabujije Abadepite kumugereranya na Magufuli

Perezida wa Tanzania yasabye Abadepite mu Nteko shinga Amategeko kurekera aho guta umwanya bamugereranya na nyakwigendera John Pombe Magufuli yasimbuye.

Perezida Samia Suluhu
Perezida Samia Suluhu

Umukuru w’igihugu cya Tanzania Samia Suluhu Hassan, yavuze ko atashimishijwe n’impaka abadepite bamazemo iminsi bavuga ku bintu adahuje na nyakwigendera John Magufuli wayoboraga Tanzania witabye Imana ku itariki 17 Werurwe, aho gukoresha umwanya wabo baganira kuri gahunda za guverinoma.

Perezida Samia Suluhu Hassan umaze iminsi ashimirwa kuba yaratinyutse gushyira igihugu mu cyerekezo gishya nta kuzuyaza, yavuze ko we n’uwamubanzirije bari nk’umuntu umwe kandi ko azakomeza kusa ikivi Nyakwigendera Magufuli yatangiye.

Gusa ngo atewe impungenge n’amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ku biganiro abadepite bahugiyemo.

Mu biganiro byo kunamira Nyakwigendera Magufuli no gusengera abayobozi bashya byateguwe n’abayobozi b’amadini, Perezida Samia Suluhu Hassan yaragize ati: "Twagombye kuba turimo kuganira no kwemeza ingengo z’imari za leta…mucyo dukore uko inteko ishinga amategeko igomba gukora."

Samia Suluhu Hassan ni we mugore wa mbere uyoboye Tanzania nyuma y’itabaruka rya Perezida Magufuli.

Akimara kugera ku buyobozi, Perezida Samia yahise azana impinduka zigaragara mu gihugu, urugero nko gushyiraho itsinda rishinzwe ubujyanama ku cyorezo cya Covid-19, cyari cyarafashwe nk’ikibazo cyoroheje ku buyobozi bwa Nyakwigendera, ndetse anakomorera bimwe mu bitangazamakuru byari byarafunzwe ku bwa Magufuli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka