Perezida wa Guinée équatoriale mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa ‘Guinée équatoriale’ yasuye u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 14 Mutarama 2019, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, akaba yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera.

Perezida Obiang aheruka mu Rwanda mu 2014, uruzinduko rwanasinyiwemo amasezerano atandukanye y’imikoranire.
Biteganyijwe ko Perezida Obiang agirana ibiganiro na Perezida Kagame, bishingiye ku mubano w’ibihugu byombi. Biteganyijwe kandi ko Perezida wa Guinee Equatorial asura ingoro y’umurage w’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside mbere yo gusoza uruzinduko rwe.
Perezida Obiang kandi arasoza uruzinduko rwe hasinywa amasezerano atatu, harimo arebana n’ibizagenga akanama gahuriweho n’ibihugu byombi, arebana n’imikoranire mu bya dipolomasi, ndetse n’arebana n’ubukerarugendo.
Kuri iki cyumweru kandi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera, yanakiriye impapuro zemerera Amb. Samuel Ateba Owono Iyanga, wa Guinée équatoriale guhagararira igihugu cye mu Rwanda.


Ohereza igitekerezo
|