Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron bamusanzemo COVID-19
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ibipimo byagaragaje ko afite ubwandu bwa Virus ya COVID-19, nk’uko ibiro bye byabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020. Emmanuel Macron yahise afata icyemezo cyo kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi.
- Perezida Emmanuel Macron
Itangazo rya Perezidansi y’u Bufaransa ryasohotse kuri uyu wa kane rigira riti, « Bijyanye n’amabwiriza ariho ubu yashyizweho n’inzego z’ubuzima kandi akurikizwa ku bantu bose, Perezida wa Repubulika arajya mu kato mu minsi irindwi. Azakomeza gukora no kuzuza inshingano ze, hifashishijwe gahunda y’iya kure (à distance)».
Muri iryo tangazo kandi Perezidansi yanatangaje ko Umukuru w’icyo gihugu yagaragaje ibimenyetso by’ibanze by’umuntu wanduye Coronavirus «premiers symptômes».
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abakorana na Perezida Emmanuel Macron bya hafi, bari babwiye ikinyamakuru Le Figaro ko Perezida Marcon yipimishije inshuro nyinshi kuva icyorezo cyatangira kandi ko nta na rimwe baramusangamo Coronavirus.
Brigitte Macron, umufasha wa Emmanuel Marcon, we yigeze gukurikiranwa mu bahuye n’abanduye Coronavirus «cas contact»,ariko ngo hari hashize amezi menshi ibyo bibaye. Gusa kugeza ubu, nta n’umwe muri bo wari warigeze agaragaza ko afite iyo virusi.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 336
- Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 328
- Abanyeshuri bahagaritse amasomo muri Kigali bashobora kuzongererwa igihe cyo kwiga
- Abakuze n’abafite uburwayi bukomeye muri Kigali bapimwe Covid-19
- Musanze: Polisi yafashe abantu 13 yasanze mu cyumba bari mu birori
- Mu Rwanda abantu 7 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 204
- MINISANTE irasaba abayobozi b’ibitaro gutegura amatsinda azakingira COVID-19
- Kigali: Menya abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa muri iyi Guma mu rugo
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 273
- Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
- Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe yahitanywe na Covid-19
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Buri wese utuye ku isi ararwara,arasaza kandi agapfa.Ibyo tubihuriyeho twese.Ntiwavuga ngo “ngewe ndakize,ndi minister cyangwa president” sinarwara.Byerekana ko Imana ntawe itonesha.Aho abantu dutandukaniye,nuko bamwe bakunda Imana,bakayishaka cyane kandi bagakora ibyo idusaba.Ntibibere gusa mu gushaka iby’isi,ngo bumve ko ubuzima gusa ari ubukire,imitungo,politike,etc…Abashaka Imana bashyizeho umwete,aho batandukaniye n’abo ijambo ry’Imana yita “ab’isi”,nuko Imana izabazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Aho Indwara n’Urupfu bizavaho burundu.