Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron bamusanzemo COVID-19

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ibipimo byagaragaje ko afite ubwandu bwa Virus ya COVID-19, nk’uko ibiro bye byabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020. Emmanuel Macron yahise afata icyemezo cyo kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi.

Perezida Emmanuel Macron
Perezida Emmanuel Macron

Itangazo rya Perezidansi y’u Bufaransa ryasohotse kuri uyu wa kane rigira riti, « Bijyanye n’amabwiriza ariho ubu yashyizweho n’inzego z’ubuzima kandi akurikizwa ku bantu bose, Perezida wa Repubulika arajya mu kato mu minsi irindwi. Azakomeza gukora no kuzuza inshingano ze, hifashishijwe gahunda y’iya kure (à distance)».

Muri iryo tangazo kandi Perezidansi yanatangaje ko Umukuru w’icyo gihugu yagaragaje ibimenyetso by’ibanze by’umuntu wanduye Coronavirus «premiers symptômes».

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abakorana na Perezida Emmanuel Macron bya hafi, bari babwiye ikinyamakuru Le Figaro ko Perezida Marcon yipimishije inshuro nyinshi kuva icyorezo cyatangira kandi ko nta na rimwe baramusangamo Coronavirus.

Brigitte Macron, umufasha wa Emmanuel Marcon, we yigeze gukurikiranwa mu bahuye n’abanduye Coronavirus «cas contact»,ariko ngo hari hashize amezi menshi ibyo bibaye. Gusa kugeza ubu, nta n’umwe muri bo wari warigeze agaragaza ko afite iyo virusi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Buri wese utuye ku isi ararwara,arasaza kandi agapfa.Ibyo tubihuriyeho twese.Ntiwavuga ngo “ngewe ndakize,ndi minister cyangwa president” sinarwara.Byerekana ko Imana ntawe itonesha.Aho abantu dutandukaniye,nuko bamwe bakunda Imana,bakayishaka cyane kandi bagakora ibyo idusaba.Ntibibere gusa mu gushaka iby’isi,ngo bumve ko ubuzima gusa ari ubukire,imitungo,politike,etc…Abashaka Imana bashyizeho umwete,aho batandukaniye n’abo ijambo ry’Imana yita “ab’isi”,nuko Imana izabazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Aho Indwara n’Urupfu bizavaho burundu.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka