Perezida Tshisekedi yasabwe gucyura impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda na Uganda

Imyanzuro y’inama b’abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yateranye kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023 Addis Ababa muri Ethiopia yanzuye ko igihugu cya Congo gicyura impunzi ziri mu Rwanda na Uganda ndetse n’imitwe yose yitwaje intwaro bitarenze tariki 30 Werurwe 20230 ikaba yamaze kuzishyira hasi.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi
Perezida Félix Antoine Tshisekedi

Iyi mitwe yose yitwaje intwaro igomba guhita ihagarika imirwano ikanava mu duce twose yafashe ndetse abakuwe mu byabo n’intambara bagatahuka bagasubira mu miryango yabo.

Abakuru b’ibihugu bavuze ko hashyirwaho itsinda risuzuma rikanagenzura iyubahirizwa ryaya masezerano n’ibyemezo bifatwa kuri iki kibazo, hagashyirwaho itsinda cyangwa Komisiyo igomba kunganira iyari isanzweho.

Congo ibarizwamo imitwe yitwaje intwaro isaga 150 irimo uwa FDLR washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.

U Rwanda rwakunze kugaragaza uruhare rwa Congo mu gushyigikira umutwe wa FDLR rugasaba ko abanywarwanda baba muri Congo bataha kuko u Rwanda rwakuyeho ubuhunzi ariko Congo ntibyemere.

Congo yakunze kugaragaza ko idashaka ko amahoro agaruka mu burasirazuba binyuze mu biganiro kuko imaze iminsi ikora ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda aho mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka indege yinjiye ku butaka bw’u Rwanda bayirasho ihita isubira inyuma ndetse nyuma bongera kwinjira ku butaka bw’u Rwanda barasa biba ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zibasubizayo.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 80 zikomoka muri RDC by’umwihariko abo mu duce dutuwemo n’abavuga Ikinyarwanda, bamaze igihe bibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abaturage bagenzi babo ba Congo.

Imyanzuro yafatiwe Addis Ababa ije yunganira iyafatiwe mu zindi nama zabanje, nubwo Guverinoma ya Congo yagiye igaragaza ko idafite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Luanda na Nairobi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka