Perezida Paul Kagame yerekeje muri Ethiopia

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama isanzwe ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame nk’umuyobozi w’itsinda rishinzwe amavugurura mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, azagaragariza abitabiriye iyo nama raporo y’aho ayo mavugururwa amaze imyaka umunani ageze ashyirwa mu bikorwa.

Muri Nyakanga 2016 nibwo Perezida Kagame yahawe inshingano zo gutegura no gukurikirana amavugurura akenewe muri iyo Komisiyo kugira ngo ibashe kugeza Afurika yunze Ubumwe ku cyerekezo yihaye cya 2063.

Muri iyo myaka 8 kuva amavugururwa yatangira, kugeza ubu ikigega cy’amahoro kimaze gushyirwamo ubushobozi bwa miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika, ndetse umusanzu w’ibihugu by’ibinyamuryango na wo ukomeje gutangwa nk’uko biteganywa.

Mu Nama y’Inteko Rusange y’uyu mwaka, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uzagaruka ku ngingo y’Uburezi yatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri 2022 mu nama yari igamije kurebera hamwe ibikorwa byo guteza imbere uburezi.

Mu byihutirwa bigomba kuganirwaho, harimo uruhare rw’ibihugu mu guteza imbere uburezi, uko uru rwego rwifashe ku mugabane wa Afurika, kugera ku ntego zigamije kuruteza imbere, ireme ry’uburezi ndetse hibandwa ku kugabanya imibare y’abana bata ishuri n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka