Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Angola

Perezida Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, aho yakiriwe na Perezida w’iki gihugu, João Lourenço ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Palácio da Cidade Alta baganira ku bibazo by’umutekano muri RDC.

Kuri uyu wa mbere, tariki 11 Werurwe 2024, nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Angola ku butumire bwa mugenzi Lourenço, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Perezida Kagame akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya 4 de Fevereiro, yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Téte António, hamwe n’abandi bayobozi bo mu zindi nzego za Guverinoma ya Angola.

Perezida Kagame nyuma yo kwakirwa na mugenzi we João Lourenço, bagiranye ibiganiro byibanze ku kibazo cy’umutekano muke muri DRC, aho bumvikanye ku ntambwe z’ingenzi zigamije gukemura intandaro y’amakimbirane, ndetse no gukomeza gushyigikira inzira zashyizweho za Luanda na Nairobi zigamije gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa Kongo mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu Karere.

Uru ruzinduko Perezida Kagame agiriye muri Angola, rubaye nyuma y’ibyumweru bibiri Félix Tshisekedi nawe yakiriwe na João Lourenço baganira ku bibazo b’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC, n’uburyo byashakirwa ibisubizo mu gufasha Akarere kugera ku mahoro arambye.

Ikinyamakuru ANGOP, cyo kivuga ko muri ibyo biganiro Perezida wa DRC Felix Tshisekedi yemereye Lourenço guhura na Perezida Kagame bakaganira uburyo bwo guhosha amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, nubwo hatemejwe igihe nyirizina aba bayobozi bazahurira.

Tshisekedi amaze igihe ashinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 umaze igihe mu ntambara n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC. Iyo ntambara kandi ingabo za DRC zifatanyamo n’imitwe yitwaje intwaro byunze ubumwe harimo umutwe wa Wazalendo na FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo iherutse no gutumira ingabo z’umuryango w’Ubutwererane muri Afurika y’amajyepfo (SADC), kuza gutanga umusanzu muri iyo ntambara, aho izo ngabo zije zisanga iz’u Burundi ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi.

Nubwo DRC n’uyu munsi igikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23, ntirwahemye kugaragaza aho ruhagaze kuri ibi bibazo ndetse kandi rukagaragaza ko intambara itazaba umuti w’ibibazo kurusha inzira ya politiki no kuyoboka ibiganiro hubahirizwa n’inzira zashyizweho zo gukemura aya makimbirane zirimo i Luanda na Nairobi.

Perezida João Lourenço, washyizweho n’Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), nk’umuhuza mu gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC, aherutse kugaragaza ko ahangayikishijwe bikomeye no kuba ibibazo by’umutekano muke muri DRC, bikomeje kurushaho gukaza umurego.

Mu nama yo ku rwego rwo hejuru yari igamije kugaragaza intandaro y’ibibazo by’umutekano muke, bikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa DRC, yateranye ku ruhande rw’inteko rusange ya 37 isanzwe ya AU, i Addis Abeba, João Lourenço yagaragaje ko hari byinshi byasubije inyuma inzira zashyizweho zigamije gushakira Kongo amahoro, bityo ko harebwa uko zongera gushyirwa mu bikorwa.

Icyo gihe, João Lourenço yaboneyeho mu bihe bitandukanye kugirana ibiganiro na bagenzi be b’u Rwanda na DRC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka