Perezida Macron azahagararirwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 n’umudepite ukomoka i Kigali

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari watumiwe mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntakije mu Rwanda, ahubwo azahagararirwa n’umudepite.

Umudepite witwa Hervé Berville ni we uzahagararira u Bufaransa, akazaba ari kumwe n’itsinda ry’abandi badepite.

Hervé Berville asanzwe aba mu ishyaka rimwe na Emmanuel Macron ari ryo ‘La République en marche (LREM)’.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe ni bwo u Rwanda rwari rwatumiye perezida Macron.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa byatangaje ko Emmanuel Macron atazitabira uwbo butumire bw’u Rwanda kubera imyiteguro y’amatora ateganyijwe mu minsi ya vuba i Burayi.

Icyakora akaba ngo yahisemo undi muntu yizeye wamuhagararira neza i Kigali.

Hervé Berville
Hervé Berville

Hervé Berville ni umudepite ukiri muto w’imyaka 29 y’amavuko. Ni imfubyi akaba afite inkomoko i Kigali mu Rwanda, ari na ho yavukiye.

Mu 1994 ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko yabonye umuryango wo mu Bufaransa umurera, umurerana n’abandi bana batatu wari ufite.

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru cyanditse ko kuba Hervé Berville yagiriwe icyizere cyo guhagararira mu Rwanda umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, mu gihe yashoboraga kohereza umuminisitiri, ari ikimenyetso cyiza kigaragaza icyizere uwo mudepite afitiwe na Perezida Macron.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Macron ntiyari guta umwanya ngo aze mu Rwanda kandi azi ukuntu twavugaga u Bufaransa tunabushinja kugira uruhare muri Genocide. Yahisemo kutwoherereza mwene wacu duhuje amateka tudashobora kwishongoraho.

Kabagambe Enock yanditse ku itariki ya: 22-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka