Perezida Macron arateganya gusura u Rwanda

Mu bitangazamakuru bitandukanye hasakayemo inkuru ivuga ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, atagerejwe mu Rwanda mu byumweru bikeya biri imbere, ngo rukaba ari uruzindiko yitegura kandi rufite akamaro cyane.

Perezida W'u Bufaransa Emmanuel Macron arateganya gusura u Rwanda mu minsi ya vuba
Perezida W’u Bufaransa Emmanuel Macron arateganya gusura u Rwanda mu minsi ya vuba

Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Jeune-Afrique, urwo ruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda, ruteganyijwe hagati y’ukwezi kwa Mata na Gicurasi uyu mwaka, mu gihe u Rwanda ruzaba ruri mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akazaba aje kwifatanya nabo muri icyo gihe bibuka.

Gusa bongeraho ko iby’urwo ruzinduko bizaterwa n’uko ubuzima bumeze bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

Ibyo kandi ngo bisobanuye umubano mwiza ubu uri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kuko ngo kuva Perezida Macron yajya ku butegetsi muri Gicurasi 2017, yatangiye kwiyegereza mugenzi we w’u Rwanda mu bijyanye na politiki.

Ubu umubano mwiza urimo kugaruka, nyuma y’uko imyaka itari mike yatambutse umubano w’ibihugu byombi utameze neza, bitewe ahanini n’uko abacamanza b’Abafaransa bitwaye mu iperereza ryo kumenya icyahanuye indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvénal.

Uruzindika rwa Perezida Macron mu Rwanda, ruteganyijwe mbere y’itariki 18 Gicurasi 2021, kuko kuri iyo tariki nibwo hateganyijwe inama i Paris mu Bufaransa ivuga ku ishoramari muri Afurika, ikaba izitabirwa n’Abakuru b’ibihugu bagera mu icumi na Perezida Paul Kagame arimo, kuko ngo yanagize uruhare mu itegurwa ry’iyo nama.

Emmanuel Macron azaba abaye Perezida wa mbere w’u Bufaransa usuye u Rwanda, uhereye igihe Nicolas Sarkozy yasuraga u Rwanda muri Gashyantare 2010. Marcon kandi azaba abaye Perezida wa mbere w’icyo gihugu usuye u Rwanda mu gihe ruzaba ruri muri gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Mata 2019, Perezida Emmanuel Macron yatumiwe n’abayobozi b’u Rwanda kuza kwifatanya n’Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa ntibyamukundiye kuza ahubwo yahagarariwe n’Umudepite witwa Herve Berville.

Icyakora Perezida Macron yatangaje ko agiye gushyiraho Komisiyo y’abantu bazi amateka (historiens), ikayoborwa n’uwitwa Vincent Duclert, ishinzwe gucukumbura no kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Amakuru aturuka muri Perezidansi y’u Bufaransa, avuga ko raporo y’iyo Komisiyo izasohoka muri Mata uyu mwaka, ariko ko iyo raporo idashobora guhagarika uruzindiko rwa Perezida Macron mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kubera iterambere ryiza ry’igihungu cyacu cy’URWANDA ndetse no kwishakamo ibisubizo mu myaka 27 ishinze Nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi kd hakaba hari ibihungu byabigizemo Uruhare harimo n’ubufransa rero nibyiza ko Perezida Macro nawe azakwirebera aho igihungu cyacu kingeze mu kwiyubaka ariko Akwiye no kwemera Uruhare rw’igihungu cye cyagize muri Genocide yakorewe Abatutsi Mata 1994 kd akabisabira imbabazi ariko Ntibizakuraho ko batenje igihungu cyacu kwikorera ingaruka nyinshi zatewe na Genocide harimo n’ibikorwa byishi remezo byangiritse.

Iradukunda Patrick yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka