Perezida Kenyatta yasanze Perezida Kagame mu mwiherero i Gabiro

Mu ruzinduko rutamenyekanye cyane Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari kugirira mu Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2019 yahuriye na Perezida Kagame mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo, aboneraho no gusuhuza abitabiriye umwiherero.

Perezida Kenyatta yabwiye abitabiriye umwiherero ko umwiherero ari mwiza cyane ndetse yifuza kuwutangiza mu gihugu cye.

Yagize ati “Naje hano kugira ngo nirebere uko mukora. Narabishimye cyane kandi nifuza kubyigana”.

Perezida Kenyatta yagarutse kandi ku buvandimwe n’umubano hagati y’ibihugu byombi avuga ko umeze neza cyane ndetse ko yifuza ko warushaho kumera neza.

Yagize ati “Turi abavandimwe, kandi nk’abayobozi, uruhare rwacu ni ugushaka uburyo warushaho kuba mwiza.”

Perezida Kenyatta yavuze kandi ko hari ibibazo, ariko kuko hari ubushake, nta kabuza ibyo bibazo bigomba gukemuka.

Yagize ati “Ni byo hari ibibazo, ariko ndizera ntashidikanya ko kuko hari ubushake, hakaba hari n’umutima ushaka byanze bikunze tuzabikemura.”

Perezida wa Kenya, yashimye kandi intambwe u Rwanda rwateye nyuma y’imyaka 25 rusohotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Dushima cyane uburyo u Rwanda rwabashije kwivana mu bibazo bikomeye rwarimo, ubu rukaba ubu ari kimwe mu bihugu by’ikitegererezo muri Afurika.”

Ati “Mpora mbwira umuvandimwe wanjye ko ndi gukora cyane ngo mbashe kumucaho mu bijyanye no koroshya ubucuruzi maze na we akambwira ati komereza aho.”

Kenyatta yavuze kandi ko ikibaraje inshinga ari ukoroshya imigendereranire y’abaturage b’ibihugu byombi, bafatanyije n’u Rwanda kuko nta wabishobora wenyine.

Ati “U Rwanda rwonyine ntirwabishobora, Kenya yonyine ntiyabishobora, ariko dufatanyije, dufite amahirwe y’ubukungu burambye ku bw’abaturage bacu n’ibihugu byacu.”

Yashoje avuga ko yizera kandi ko asengera u Rwanda ngo ruzagire umwaka mwiza wa 2019.

Perezida Kenyatta asuye u Rwanda nyuma y’uko kuri iki cyumweru Perezida Paul Kagame yakiriye Tibor Nagy, umuyobozi wungirije Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika (US) ushinzwe ibibazo bya Afurika.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yasuye Tanzania, aganira na perezida John Pombe Magufuli ku bibazo bitandukanye harimo n’ibireba akarere.

Ibi byose bibaye kandi mu gihe hari umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda, bitewe n’uko Uganda yahisemo gufatanya n’umutwe RNC urwanya u Rwanda, bigatuma Abanyarwanda bari muri Uganda bakomeza guhohoterwa no gukorerwa iyicarubozo kuko batari muri uwo mugambi mubisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka